Nicole Musoni Ni umukobwa wa Évariste Musoni, umuhanzi nyarwanda[1] ukorera umuziki we muri Canada ari naho umuryango wabo wose utuye.

Amateka y'Urugendo rwa muzika hindura

Nicole Musoni, ni umuhanzikazi w’ijwi rigororotse[2] ubasha kuririmba injyana zitujye kandi zibyinitse nka Pop na Soul. Uyu mukobwa yatangiye umuziki mu myaka irindwi ishize.Amaze gusohora indirimbo zirimo ‘Interlude’, ‘Die with me’, ‘La Panique’ n’izindi.[3] Uyu muhanzikazi kandi anakunze gusubiramo indirimbo z’abahanzi barimo Childish Gambino, Julia Michaels, The Weekend n’abandi. Nicole Musoni amaze kwitabira amarushanwa atandukanye y’umuziki arimo nka ‘Secondaire en Spectacle’, ‘Star Académie’ n’andi.

Uyu mukobwa yavukiye mu Rwanda, ku myaka ibiri y’amavuko we n’umuryango we bajya gutura muri Canada kugeza n’ubu.

Ubuzima bwite hindura

Yatojwe na nyina kubyina imbyino za Kinyarwanda ndetse na we ageze muri Canada[4] [5]atangira kubyigisha amatorero atandukanye. Yagiye atumirwa mu mijyi yo muri Canada kugira ngo asangize ubu bumenyi abanyamahanga n’Abanyarwanda batabashije kubyigira mu Rwanda.

References hindura

  1. https://flash.rw/urutonde-rwabahanzi-10-bibyamamare-ku-isi-bakomoka-mu-rwanda/
  2. https://inyarwanda.com/inkuru/104374/corneille-nyungura-yacyeje-impano-yumuhanzikazi-nicole-musoni-batuye-mu-mujyi-umwe-104374.html
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2019-05-14. Retrieved 2022-09-22.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://www.okayafrica.com/nicole-musoni-runaway-love-video/
  5. https://ar.umuseke.rw/kigali-up-festival-ku-nshuro-ya-gatatu-izanye-imbaraga.hmtl