Ni Nyagasambu rirarema

Ni Nyagasambu rirarema[1] Ni mvugo yamamaye mu Rwanda, ndetse ihimbwamo n’indirimbo, ngo yakomotse ku bakozi ba MININTER, ubwo bajyaga gukora umuganda wo gutera ibiti i Nyagasambu, bataha bakahahahira ibiribwa bitandukanye ku giciro giciriritse, nyuma bajya mu masoko ya Kigali bagasanga ibyaho bihenze, bati “N’Inyagasambu rirarema.”

Icyo wamenya hindura

Nyagasambu Ni ahantu mu Rwanda hamenyekanye kubera umugani ngo 'N'i Nyagasambu rirarema[2]', ubu ni Mu Akagari ka Nyagasambu[3], Umurenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana, Intara y'iburasirazuba.[4] Abaturage bo muri aka gace bavuga ko abari abakozi ba Minisiteri icyo gihe yitwaga (MININTER) ‘Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Amajyambere ya Komini’, mu myaka ya za 1975 bajyaga mu muganda wo gutera ibiti bya Pinusi i Nyagasambu mu cyahoze ari Komini Bicumbi[5] baturutse i Kigali. Mu minsi isanzwe itari iyo kujya ku muganda, birumvikana ko aba bakozi bajyaga guhahira mu masoko asanzwe yo muri Kigali, bakabwirwa ibiciro bihanitse ugereranyije n’iby’i Nyagasambu maze nabo bagasubiza ko n’i Nyagasambu rirema. Ni uko kuva icyo gihe kugeza ubu imvugo iba kimomo, iyo umuntu akwimye ikintu[6] runaka cyangwa se iyo aguhenze, uramusubiza uti “N’inyagasambu rirarema.”

Reba aha hindura

  1. I nyagasambu
  2. https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/n-i-nyagasambu-rirarema-imvugo-yakomotse-ku-bakozi-ba-mininter
  3. https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-bahawe-amazi-meza-basabwa-kunoza-isuku-no-kuyafata-neza
  4. https://www.rwamagana.gov.rw/akarere/abanyamabanga-nshingwabikorwa-bimirenge
  5. https://www.ikirundi.org/indirimbo/amajambo-y-indirimbo/n-i-nyagasambu-rirarema
  6. https://ar.umuseke.rw/ni-nyagasambu-rirarema-gusa-ubu-riremera-ku-zuba-kuri-bamwe-nimvura-yagwa-bakaremura.hmtl