Ndangiza Nyirakobwa Fatuma

Ndangiza Nyirakobwa Fatuma, wavutse 1968) ni umunyarwandakazi uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA). Fatuma yatorewe kujya mu Nteko ya EALA muri manda ya 2022-2027 akaba ari umwe mu badepite icyenda bahagarariye u Rwanda muri iyo Nteko. Ni umuvugizi uharanira uburenganzira bw'umugore, impuguke mu bya politiki, n'umunyapolitiki. [1][2][3][4][5][6][7]

Akazi hindura

Usibye kuba umuyobozi wungirije w’inama y’imiyoborere y’u Rwanda, intego yayo ikaba ari uguteza imbere imiyoborere myiza no kwegereza ubuyobozi abaturage mu Rwanda, Ambasaderi Ndangiza yabaye Ambasaderi w’u Rwanda na Komiseri Mukuru muri Tanzaniya kandi yemerwa muri Malawi, Zambiya, Seychelles na Madagasikari. Kuva mu 2002 kugeza 2009, Ambasaderi Ndangiza yari umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yayoboye gukira n’ubwiyunge mu banyarwanda. Yatangije kandi umuryango uharanira inyungu za sosiyete sivile y'abagore no guteza imbere ubushobozi bw'umugore n'uburinganire mu Rwanda.[8][9][10]

Indanganturo hindura

  1. https://en.wikipedia.org/wiki/Fatuma_Ndangiza
  2. https://fredmuvunyi.wordpress.com/2014/02/06/amb-fatuma-ndangiza-yahawe-umwanya-ukomeye-muri-afurika/
  3. https://en.turkcewiki.org/wiki/Fatuma_Ndangiza
  4. https://www.ktpress.rw/2023/01/kagame-meets-rwandas-eala-members/
  5. https://en.igihe.com/news/article/kagame-meets-with-rwandan-members-of-eala
  6. https://www.ktpress.rw/2023/11/eala-hopes-drc-rwanda-ties-will-normalize-soon/
  7. https://www.newtimes.co.rw/article/61985/National/rwanda-recalls-envoy-to-tz
  8. https://sdgs.un.org/panelists/mr-ndangiza-fatuma-nyirakobwa-29155
  9. https://www.123embassy.com/Embassy/22645/Rwanda-in-Dar-es-Salaam
  10. https://www.newtimes.co.rw/article/3529/news/africa/women-dominate-as-rwanda-votes-eala-legislators