Naomie Nishimwe
Naomie Nishimwe
hinduraMu mwaka wa 2020, ni bwo umukobwa muto w'imyaka 21 y'amavuko witwa Naomie Nishimwe
yegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda asimbuye uwitwa Meghan Nimwiza nawe
Akarusho
hinduraNaomie Nishimwe azajya ahembwa ibihumbi maganinani (800.000) bya amafaranga y'u Rwanda igihe kingana n'umwaka, ahabwe imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki swift nshyashya n'ibindi byinshi birimo nko gukorerwa ubwiza bw'umusatsi we n'ibindi bitandukanye by'abaterankunga banyuranye bagiye batera inkunga irushanwa rya Nyampinga w' Rwanda[2]
Umuryango
hinduraNaomie afite Nyina witwa Fanny Uwimbabazi wishimiye cyane kuba umukobwa we Naomie Nishimwe yegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2020 kuko ngo byahoze ari ibyifuzo bye.[3]
Naomie Kandi yinjiye mu irushanwa ahagarariye umujyi wa Kigali.
Imikorere
hinduraNaomie kandi mbere y'uko ajya muri Miss Rwanda yari asanzwe azwi ku mbuga nkoranyambaga cyane nka Instagram
mu itsinda afitanye n'abakobwa bagenzi be ndetse buje uburanga nkawe, rizwi ku izina rya Mckenzie rikora ibijyanye no kumurika imideri. Naomie kandi n' itsinda rye yakoranye byahafi n'ikigo cy'igihugu cy'u Rwanda gishinzwe itumanaho kizwi nka MTN Rwanda mu buryo bwo kucyamamariza no gushishikariza imiryango gukoresha smat phone.[4]
Agashya
hinduraBivugwa neza ko itsinda rya Mackenzie ririmo uyu Nyampinga w'u Rwanda 2020 Naomie Nishimwe kandi abarigize bose ari umuryango umwe harimo abo bavukana munda imwe na mubyara wabo ndetse na Nyirasenge wabo[5]
Ubudasa
hinduraMiss Naomie kandi niwe Nyampinga wenyine wanzuyeko inyungu zizava mu mishinga ye ndetse n'ibikorwabye bizagenzurwa nawe ubwe bwite mu gihe byari bimenyerewe ko itsinda rishinzwe gutegura irushanwa rya
rya Miss Rwanda rikomeza gukurikirana. Naomie we si ko byagenze yabatangarije ko mu gihe agifite ikamba azanigenzurira inyungu ze n'ibikorwa bye.[6]
Amashakiro
hindura- ↑ http://apanews.net/en/news/naomie-nishimwe-crowned-miss-rwanda-2020
- ↑ https://www.bbc.com/gahuza/51604858
- ↑ https://www.newtimes.co.rw/news/naomie-nishimwe-miss-rwanda-2020
- ↑ https://inyarwanda.com/inkuru/95280/nishimwe-naomi-yasobanuye-ibyavuzwe-ko-yazanywe-na-mtn-muri-miss-rwanda-2020-95280.html
- ↑ https://www.angelopedia.com/news/Miss-Rwanda-2020-Winner-Nishimwe-Naomie-Mackenzie-Full-Results-Coronation-Delegate/50647
- ↑ https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/inyungu-za-nishimwe-naomie-yazivanye-mu-maboko-y-abategura-miss-rwanda