Mwiseneza Josiane

hindura

mumwaka wi 2019 mu Rwanda mu marushanwa ya Nyampinga wu Rwanda nibwo hamenyekanye

izina Mwiseneza Josiane ubwo yabaga miss popularity cyangwa umukobwa watowe nimbaga nyamwinshi

yabatuye mu Rwanda.

Kwivuko

hindura

Mwiseneza Josiane wabaye umukobwa watowe cyane nabantu cyangwa Miss popularity yavukiye mu mudugudu

wa Ndengwa mu Kagari ka Kibirizi mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi mu ntara y'iburengerazuba

Mwiseneza wavuzeko atakunze kubana na se umubyara cyane kuko se yabaga yagiye gushakisha imibereho

mu gihugu cyabaturanyi cya Uganda ahubwo yakunze kubana na Nyina nabandi Bavandimwe be bavukanaga.[1]

Kwambikwa impeta

hindura

Miss Mwiseneza Josiane yambitswe Impeta kugicamunsi cyo kuwa 15 Kanama ayambikwa nu umusore witwa

Tuyishimire Christian ayambikirwa mu Karere ka Musanze ibirori bya bereye muri Hotel Centre Pastoral notre dame de Fatima

byari ibirori byuje ibyishimo kuri Josiane n umukunziwe Tuyishimire kuko bari banashyigikiwe nabamwe mubakobwa

bahataniraga ikamba rya Nyampinga wu Rwanda wa 2019 nka Nyampinga w'umurage n 'umuco Miss Ricca Michaelle Kbahenda

na Miss Teta Angel Nicole ndetse nabandi benshi batandukanye inshuti n' umuryango.[2]

Ikibabaje kuri Miss Josiane

hindura

Nyuma yuko miss Mwiseneza Josiane abaye icyamamare mu Rwanda yaje gutangaza ko yabuze

umubyiwe umubyara papa we waguye muri Uganda azize uburwayi. yitabye Imana tariki

22 nyakanga 2019.[3]

Ibihuha kuri Josiane

hindura

Miss Mwiseneza nyuma ya amezi make yambitswe Impeta nuwari ya musezeranyije ko bazarushinga

haje kuvugwa inkuru nyinshi zirimo ko batandukanye.

abandi batangaza ko Miss ya Twaye inda ndetse akanishyingra abandi batangaza ko nyuma yo kubengwa nuwo musore

yabonye undi wo kumuhoza amarira murizo nkuru zose harimo byinshi Joisiane yahakaniye imbere y'itangaza makuru.[4]

Shakira hano

hindura
  1. "Archive copy". Archived from the original on 2019-09-06. Retrieved 2021-11-09.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://inyarwanda.com/inkuru/105721/nta-kanunu-ku-bukwe-bwa-miss-mwiseneza-josiane-umaze-amezi-10-yambitswe-impeta-105721.html
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2019-09-06. Retrieved 2021-11-09.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2021-11-09. Retrieved 2021-11-09.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)