Muyango Jean Marie
Ni umuhanzi uririmba injyana gakondo Nyarwanda, wavukiye i Burundi akaza kuza mu Rwanda mu 1986.[1] Ni umuhanzi wagize uruhare runini rwo kumenyekanisha umuco Nyarwanda abinyujije mu bihangano bye. Akomora inganzo kuri sekuru witwaga Butera bwa Nturo akaba yari intore y'icyogere yabyinaga mu itorero ry'umwami Mutara III Rudahigwa akaba yaragaragaye no mu mashusho ya filimi yitwa "King Solomon's mine" ugenekereje mu Kinyarwanda ni "Ikirombe cy'umwami Salomo." [1]
Ibihe by'ingenzi
hinduraAkiri i Bujumbura mu Burundi:
hindura>Yigishijwe kubyina gakondo Nyarwanda na se Rwingenza
>Yigishijwe kuririmba injyana gakondo na Sentore
>Yabyinnye umuco gakondo Nyarwanda
1970-1976:
hindura>Yaririmbye mu itorero Ibihangange ryari riyobowe na Sentore
>Yabyinnye mu itorero Indashyikirwa
1976-1978
hindura>Yafashije mu kubyina no gutoza mu itsinda Indashyikirwa
>Yanditse bwa mbere indirimbo yaririmbwe n'itorero Ibihangange
1979-1985
hindura>Yashinze itorero ry'abakobwa babyina abita Amaliza, ashinga n'iryabahungu aryita Imanzi. Ni nabwo yahise atangira inshingano zo kwandika indirimbo, kuririmba, kubyina ndetse no gutoza kubyina.[2]
Reba Aha
hindura- ↑ 1.0 1.1 "Umupfumu Rutangarwamaboko na se bambitswe imidari y'ishimwe - Igihe.com". Archived from the original on 2022-09-30. Retrieved 2022-09-30.
- ↑ http://muyango.free.fr/parcours/parcours.html