Mutsindashyaka Theoneste

Mutsindashyaka Théoneste ni mwene Nyandwi Michel na Mukandego Bonifrida, yavutse ku itariki ya 24/12/1962 mu mudugudu wa Musezero, Akagari ka Musezero, Akarere ka Gasabo ho Mujyi wa Kigali yashakanye na Domitilla Mukantaganzwa, wamenyekanye mu Nkiko Gacaca uherutse kugirwa Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda Ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (RLRC).

Amashuri hindura

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo y’ubugenge (Masters in Physics) yakuye muri Kminuza Nkuru y’u Rwanda.

Amateka y'akazi hindura

Mutsindashyaka yako muri minisiteri y’urubyiruko, umuco na siporo ari umunyamabanga mukuru kuva 1994-1996, yagize uruhare mu kongera gusubiza ku murongo urubyiruko nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Agira uruhare mu ishyirwaho ry’ingando z’urubyiruko mu rwego rwo kurushishikariza kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya jenoside. Yagize uruhare mu isanwa ry’ingoro z’imirage na sitade no guteza imbere amarushanwa mu mikino itandukanye. Muri 1996 kugeza 1999 yakoze muri Minisiteri y’umutekano w’igihugu nk'umunyamabanga mukuru, yagize uruhare mu ishyirwaho rw’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka, itangizwa rya pasiporo zigezweho ndetse n’indangamuntu ya mbere itarimo ubwoko, ishingwa rya polisi y’u Rwanda isimbuye abapolisi ba komine. Kuva mu Kwakira 1999 kugeza muri Werurwe 2001 yakomeje akazi muri minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo nk' umunyamabanga mukuru, yagize uruhare mu gushyiraho impinduka muri politiki y’abakozi ba leta, ibijyanye n’umushahara, n'ibyo gushyiraho RAMA.

Muri Werurwe 2001 azivaho mu Kuboza 2006 yahawe inshingano zo kuyobora Umujyi wa Kigali ari meyor wa kane (4) asimbuye Marc Kabanda[1][2], yamenyekanye cyane nk’umwe mu bayobozi bazi gufata ibyemezo bikomeye birimo icyo kuvugurura umujyi wa kigali. Yabaye Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba kuva Mutarama 2006 kugeza muri Werurwe 2008[3]. Kuva Werurwe 2008 kugera Nyakanga 2009 yabaye umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye[4][5], yagize uruhare mu gutangiza no gushyira mu bikorwa: politiki yo kwiga mu rurimi rw’icyongereza mu mashuri yo mu Rwanda, itangizwa ry’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 (Nine Years Basic Education -9YBE), Mwalimu Sacco, kuzana abanyamahanga basaga ibihumbi 43 bafashije mu kwigisha icyongereza mu mashuri (instructors), gahunda ya mudasobwa imwe ku mwana, zagombaga guhabwa abasaga ibihumbi 100. Yagize kandi uruhare mu gushishikariza abakobwa kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, gusa uyu mwanya ntabwo wamugendeye neza cyane kuko yaje yawuvanwaho ndetse afungirwa muri gereza ya Kigali yamenyekanye nka (1930) kuwa 17 Ugushyingo 2009[6] kurubu yitwa Mageragere, aho yakekwagaho kunyereza umutungo wa Leta, inyandiko mpimbano, kwigwizaho umutungo muburyo bunyuranyije n'amategeko, no kubeshya urwego rw’umuvunyi umutungo afite,. Mu mwaka wa 2010, yasohotse muri gereza agizwe umwere, kuva icyo gihe ntiyongeye kugaragara muri politiki kugeza muri 2013 ubwo yahabwaga umwanya wo guhagararira u Rwanda muri RECSA[7][8][9][10]umwanya yahawe ku wa 24 Mata 2013. Ubu yari awumazeho imyaka 7 n’amezi 4. Kuwa Gatanu tariki 14 Kanama 2020 Inama y’Abaminisitiri yateranye yagaragaje imyanzuro irimo ko Mutsindashyaka Théoneste yagizwe ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo(Congo Brazzavile)[3]

Indanganturo hindura

  1. muri Werurwe 2001 azivaho mu Kuboza 2006
  2. https://en.wikipedia.org/wiki/List_of_mayors_of_Kigali
  3. 3.0 3.1 https://www.newtimes.co.rw/news/what-you-need-know-about-new-ambassadors-appointed-cabinet
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-05. Retrieved 2022-02-05.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. https://citeseerx.ist.psu.edu/viewdoc/download?doi=10.1.1.175.1343&rep=rep1&type=pdf
  6. https://rwandaises.com/2009/07/mutsindashyaka-yasezerewe-ku-kazi/
  7. https://www.ktpress.rw/2020/08/nduhungirehe-mutsindashyaka-uwacu-bounce-back-as-cabinet-makes-key-appointments/
  8. "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-05. Retrieved 2022-02-05.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  9. https://www.recsasec.org/
  10. https://gazettes.africa/archive/rw/2017/rw-government-gazette-dated-2017-05-22-no-21.pdf