Munyurangabo Filimi

Munyurangabo ni filime nyarwanda yasohotse muri 2007 iyobowe na Lee Isaac Chung [1]. Yafatiwe amashusho yose mu Rwanda hamwe n'abakinnyi b'abanyarwanda, niyo filime yambere yerekana inkuru mu rurimi rw' iKinyarwanda.[2] Yerekanwe bwa mbere mu iserukiramuco rya sinema rya Cannes 2007 ku ya 24 Gicurasi, kandi yegukana igihembo muri AFI Fest 2007. Umunyamerika Roger Ebert impuguke muri filimi yayise filimi y'igitangaza [3]."

Lee Isaac Chung umuyobozi wa film Munyurangabo yakinnye

Abakinnyi

hindura
  • Rutagengwa Jeff - Munyurangabo
  • Ndorunkundiye Eric - Sangwa
  • Nkurikiyinka Jean Marie Vianney - Papa Sangwa
  • Harerimana Jean Pierre - Gwiza
  • Nyirabucyeye Narcicia - Mama Sangwa
  • Bamporiki Edouard - Umusizi

Umusaruro

hindura
 
Ikinyamakuru the new york times

Nk 'uko ikinyamakuru The New York Times kibitangaza ngo mbere yo gukora iyi filimi, umugore wa Lee Isaac Chung[4], Valerie yari yakoze urugendo mu Rwanda nk'umukorerabushake wo gukorana n’abagizweho n'ingaruka na jenoside yakorewe abatutsi muri 1994[5], Chung yari yamuherekeje mu Rwanda yatekereje gukinira filimi muri Kigali muri 2006[6]. Chung ahita aboneraho akanya ko kwerekana ukuri kubijyanye nuko u Rwanda rwari rumeze akoresheje abanyeshuri yari amaze iminsi yigisha gukina filimi[7]. Chung yanditse filimi ku mpapuro icyenda abifashijwemo n'inshuti (gusa nyuma yaje gushaka abandi banditsi bamufasha kunoza neza inkuru harimo Samuel Gray Anderson[8]. Chung yafashe amashusho ya Munyurangabo mu minsi 11, akorana n'itsinda ry'abakinnyi babanyarwanda.[9]

Iterambere ryakurikiyeho

hindura

Lee Isaac Chung yakomeje gufasha abo bakinanye kuburyo ubu bakora amafilimi yo mu Rwanda bikabagirira akamaro abinyujije muri Almond Tree Rwanda[10].

Amashakiro

hindura
  1. https://www.rogerebert.com/reviews/munyurangabo-2009
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2021-11-11. Retrieved 2021-11-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://www.filmmovement.com/product/munyurangabo
  4. https://theindependentcritic.com/munyurangabo
  5. https://africanfilmny.org/films/munyurangabo/
  6. https://www.festival-cannes.com/en/films/munyurangabo
  7. https://m.festival-cannes.com/en/festival/films/munyurangabo
  8. https://search.alexanderstreet.com/view/work/bibliographic_entity%7Cvideo_work%7C1824464/munyurangabo
  9. https://www.nytimes.com/2009/05/29/movies/29muny.html
  10. https://mubi.com/films/munyurangabo