Mukeka Clementine

Mukeka Clementinne ni umugore akaba umunyarwandakazi, ni umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri yububanyi n'amahanga MINAFFET mu Rwanda[1] washyizweho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame nk'umunyamabanga muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga ku ya 15 Gicurasi 2020.[1]

Uburezi hindura

Clementine Mukeka yabyawe n'ababyeyi b'Abanyarwanda. Yize Amashuri abanza nayisumbuye i Burayi. Igitabo kimwe cyizewe kivuga ko Mukeka Afite impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye n’ubucuruzi yakuye mu ishuri ry’ubucuruzi rya IDRAC (mu Bufaransa), naho impamyabumenyi ihanitse mu bucuruzi bw’ubucuruzi (Major: Economics), yakuye muri kaminuza ya Londere y’Amajyepfo (Ubwongereza). Mukeka yize kandi muri kaminuza ya New York (Amerika) mu masomo mpuzamahanga y’ubucuruzi.[2][3]

Umwuga hindura

Mbere yuko ashyirwaho Mukeka yari yarabaye umujyanama mukuru w’ubucuruzi mu kigo cy’Amerika Gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) u Rwanda. Yabaye kandi impuguke mu by'ubukungu n’ubucuruzi muri Ambasade y’Amerika mu Rwanda Mbere yo kwinjira mu butumwa bwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika / Amerika mu Rwanda, yagiye akora imyanya itandukanye mu Bikorera mu Burayi no muri Amerika.[4]

Reba Ibirambuye. hindura