Mukarusine Claudine

Mukarusine Claudine ubana n'ubumuga bw'uruhu. Byagenze gute ngo uwo mukobwa ubana n'ubumuga bwuruhu ngo agaragare mu mashusho y'indirimbo yu muhanzi King James.

UBUZIMA BWITE

hindura

Mukarusine Claudine a (yavutse mu 1991) ni imfura mu muryango w’abana batanu. Abandi bane bose bamukurikira nta n’umwe ufite ubumuga bw’uruhu. Yize muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami ry’Uburezi mu yahoze ari KIE ryari riherereye i Remera mu aKarere ka Gasabo, by’umwihariko Indimi n’Ubuvanganzo asoza mu 2017.[1] Ni umukobwa w’umuhanga kandi uganirana ubushishozi, iyo muvugana akubwira ko kugira ubumuga bw’uruhu byigeze kumutera ipfunwe ariko ubu yamaze kwiyakira. Ubu ni Visi Perezida w’Umuryango w’Abafite Ubumuga bw’Uruhu mu Rwanda, OIPPA[2].[3]


Mukarusine Claudine ufite imyaka 28 wavukanye ubumuga bw'ruhu ukunda kuganira.Asanzwe ari umunyamideli ukomeye ndetse yanahagarariye u rwanda mu iserukiramuco ry'afurika ubumuga ryabereye muri Ethiyopiya 2018.[4] ni umunyeshuri wavomye ku isoko y'umuziki, ariko aza kubiharira abandi. Yakuriye mu akarere ka kirehe mu intara y'uburasirazuba ari naho yigiye amashuri abanza n'ayisumbuye. ubu abarizwa ku akarere ka gasabo bitewe n'akazi, akaba akunze kuba mu akarere ka kayonza aho akora mu bjyanye no gufahsa mu iterambere ry'abafite ubumuga bw'uruhu.[5][6]

Mu Indirimbo ya KING JAMES

hindura

Mukarusine Claudine mu kiganiro na IGIHE yavuze ko akimara kumenya inkuru y’uko King James ashaka umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu ujya mu ndirimbo, yabanje kubyibazaho byinshi.[7] Yabajije uyu muhanzi n’itsinda ry’abantu bari kumufasha impamvu yatumye bifuza gukora muri ubu buryo, amaze gusobanukirwa yemera gutangira kumufasha.[8] Yashakishije abandi bagenzi be babana n’ubu bumuga ariko ngo uwo abonye agasanga hari ibyo atujuje bari bavuganye, uwo asanze abyujuje nawe agasanga kumukoresha bizasaba andi mabwiriza ahitamo kwitanga afasha King James ndetse n’amashusho ayagiramo ubuntu.[9] Ati “Naje gusubira inyuma ndatekereza nsanga ibintu by’ubuhanzi narabikundaga nkiri muto kuko najyaga nandika indirimbo nkanaziririmba cyangwa se ibintu by’ubugeni. Kuko nabonaga bingoye kubona uwo bashakaga ndababwira nti ariko njye nshobora kubafasha nemera kujya muri iyo ndirimbo gutyo.”Mu bindi byagoye uyu mukobwa gufata umwanzuro, harimo ikijyanye n’imyambarire iranga abakobwa bajya mu ndirimbo z’abahanzi, rimwe na rimwe bambara bitandukanye n’imyemerere ye.[10]

YARI UMWANDITSI N'UMURIRIMBYI

hindura

Mukarusine Claudine Ati “Mu mashuri yisumbuye aho nize cyari ikigo cy’ababyeyi b’Abadivantisiti.[11] Abana twiganaga iyo byaga ngombwa ko hari ibyo tujya kwerekana, hari indirimbo najyaga mbigisha kuko iyo twaziririmbaga njye numvaga amarira arimo kugwa mu mutima rimwe na rimwe yaranagwaga, zari iz’agahinda”.[12] “Hari izindi najyaga ndirimba ngo abantu bamwe baricwa, abandi bararenganwa ariko nta muntu n’umwe wajyaga abivumbura ko ariyo mpamvu”.[13][14]

IBIBAZO BITANGAJE

hindura

Mukarusine Claudine Uyu mukobwa avuga ko hari abantu bamwe bamubaza ibibazo bikamutangaza cyane, kubera kudasobanukirwa imibereho y’abafite ubumuga bw’uruhu.[15] Hari nk’abantu bajya bamubaza ngo ese wumva umeze neza, uzabyara umwana usa ate, umubyeyi wawe asa ate, umuntu agukozeho ntubabara n’ibindi nk’ibyo bigaragaza ukudasobanukirwa.[16][17][18][19]

Mukarusine Claudine
ikiganiro cya Mukarusine https://www.youtube.com/watch?v=ynB1wbqWKj4
Claudine https://www.voanews.com/a/young-albino-woman-in-rwanda-gains-fame-with-music-video-appearance/4878732.html
Indirimbo yagaragayemo https://www.youtube.com/watch?v=s9vihpSzgco
Igitekerezo https://www.youtube.com/watch?v=s9vihpSzgco
  1. https://inyarwanda.com/inkuru/87348/video-ikiganiro-na-claudine-mukarusine-ufite-ubumuga-bwuruhu-ugaragara-mu-mashusho-yindiri-87348.html
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-07-04. Retrieved 2022-05-13.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://www.newtimes.co.rw/news/people-disabilities-seek-help-access-covid-19-vaccines
  4. https://www.voanews.com/a/young-albino-woman-in-rwanda-gains-fame-with-music-video-appearance/4878732.html
  5. https://inyarwanda.com/inkuru/87348/video-ikiganiro-na-claudine-mukarusine-ufite-ubumuga-bwuruhu-ugaragara-mu-mashusho-yindiri-87348.html
  6. https://www.newtimes.co.rw/news/people-disabilities-seek-help-access-covid-19-vaccines
  7. https://www.bbc.com/gahuza/56045551
  8. https://www.voanews.com/a/young-albino-woman-in-rwanda-gains-fame-with-music-video-appearance/4878732.html
  9. https://www.newtimes.co.rw/news/people-disabilities-seek-help-access-covid-19-vaccines
  10. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-13. Retrieved 2022-05-13.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  11. https://www.bbc.com/gahuza/56045551
  12. https://www.newtimes.co.rw/news/people-disabilities-seek-help-access-covid-19-vaccines
  13. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-13. Retrieved 2022-05-13.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  14. https://inyarwanda.com/inkuru/87348/video-ikiganiro-na-claudine-mukarusine-ufite-ubumuga-bwuruhu-ugaragara-mu-mashusho-yindiri-87348.html
  15. https://www.bbc.com/gahuza/56045551
  16. https://www.newtimes.co.rw/news/people-disabilities-seek-help-access-covid-19-vaccines
  17. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-13. Retrieved 2022-05-13.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  18. https://inyarwanda.com/inkuru/87348/video-ikiganiro-na-claudine-mukarusine-ufite-ubumuga-bwuruhu-ugaragara-mu-mashusho-yindiri-87348.html
  19. https://www.voanews.com/a/young-albino-woman-in-rwanda-gains-fame-with-music-video-appearance/4878732.html