Mugiraneza Clemence

Mugiraneza Clemence, in umunyarwandakazi watangiye gukora umwuga w' ubuhinzi bw'umuceri muri 2018 kuri are 52 mu Akarere ka Rwamagana, Umurenge wa Nyakariro. Afite umugabo n'abana bane. [1]

Amateka

hindura

Mugiraneza, mbere yo kwinjira mu buhinzi bw’umuceri yari umugore usanzwe wo mu giturage, utegereza guhabwa ibyo umugabo aba yazanye ubundi agateka bakarya ubuzima bugakomeza. Nyuma aza kwegera abandi baturage niko gufunguka amaso, bamwe batangira kumusaba kujya gufatanya nabo nawe agahinga umuceri akareba uko bimeze.

Mu 2018 nibwo Mugiraneza yatangiye guhinga umuceri, awuhinga agamije kujya abonamo uwo kurya kuko ngo wari utangiye guhenda cyane. Ni ubuhinzi yakoze atumva neza ko bwamubyarira inyungu iri hejuru cyane, ariko ngo gake gake uko yagenda awuhinga yagiye abonamo inyungu iri hejuru cyane.

Umusaruro

hindura

Mugiraneza, buri uko umuceri weze acuruza imbumbe ya miliyoni ebyiri n'igice z'amafaranga y'u Rwanda (2,500,000) kuko asarura nibura toni 2.5, nyuma yo guhemba abakozi n'ibindi nkenerwa byose agasigarana miliyoni 1,500,000 y' u Rwanda. Umuceri ugira ibihembwe bibi by'ihinga mu mwaka umwe, bivuzeko nibura Mugiraneza yinjiza agera kuri 3 y'inyungu.[1]

Ibyagezweho

hindura

Mugiraneza n’umugabo we bubatse inzu y’amabati 55, bagura ibindi bibanza bibiri mu murenge wa Nyakariro biturutse k'umusaruro w'igihingwa cy'umuceri.

Ishakiro

hindura
  1. 1.0 1.1 https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-ubuhinzi-bw-umuceri-bwamuhinduriye-ubuzima