Mu bisi bya Huye

Mubisi bya huye hindura

 
UMUSOZI WA HUYE
 
Ibisi bya Huye

ibisi bya Huye ubu biherereye muntara ya amajyepko mu karere ka Huye

Ni uruhererekane rw' imisozi miremire ruhagarariwe n'umusozi wa Huye ureshya na metero 2278 z'ubutumburuke.

Uyu umusozi wa Huye wavuzwe cyane mu mateka yu Rwanda kuko uvugwaho umukecuru wahimbwe akazina ka Nyagakecuru bivugwako yari yarigometse ku Mwami uyu Nyagakecuru ya menyekanye cyane ku Ngoma yu umwami Ruganzu wa II Ndori[1]

Amateka hindura

amateka atubwirako mu bisi bya Huye hatari mu Rwanda ko ahubwo hari mubwami bwa Bungwe akaba ariyo mpamvu kungoma yu Umwami Ruganzu II Ndoli yifashishije ingabo ze zitwaga|ibisumizi]bakajya gutera ubwo bwami kugirango bigarurire ako gace kari gatuyeho uwo Nyagakecuru wari warigometse ku Mwami w' u Rwanda ariko byari no Muntego zo kwagura mubwami bw'u Rwanda. Bivugwako Ruganzu n'ingabo ze (Ibisumizi) batorohewe no kwigarurira ubwo bwami kuberako bwari bwubatse ku musozi muremure wa Huye kandi urugo rwa Nyagakecuru rukaba rwari rusobetse cyane. Umwami Ruganzu nibwo yigiriye inama yo kubaza(kuraguza) maze indagu zimubwira ko intsinzi zigomba kuba mu ihene. Nibwo yafataga ihene ajya kuzitura Nyagakecuru. Izo hene zarorotse maze zitangira kuzajya zirya imihati yari isobetse urwo rugo mumyaka yakurikiye umwami Ruganzu Ndoli, za hene zaciye imyenge muri rwa rugo maze ingabo z'umwami Mutara Nsoro II Semugeshi (umuhungu wa Ruganzu Ndoli akaba yari yaranamusimbuye) zinyura muri ibyo byuho maze zica Nyagakecuru n' ingabo ze maze mubwami bwa Bungwe bwomekwa ku Rwanda gutyo. [2]

Nyagakecuru mu bisi bya Huye hindura

Benginzage wamenyekanye ku izina rya Nyagacecuru wo mu Bisi bya Huye yatwaye igihugu cy' Ubungwe mu kinyejana cya 16[3]

Benshi bamuzi nk'igishegabo akaba yari n'umunyabwenge cyane wabaga mu bushorishori bw'umusozi muremure w'ibisi bya huye.

ubusanzwe ibisi bisobanura uruhererekane rwi imisozi miremire ituye ahantu.

Aho biherereye hindura

ibisi bya huye biherereye mu murenge wa huye akarere ka Huye

mu Ntara ya Amajyepfo mu kagari ka Sovu[4]

  1. https://www.gasabo.net/2019/11/19/menya-mu-bisi-bya-huye-kwa-nyagakecuru/
  2. https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/ahantu/Ibisi-bya-Huye-bigiye-kugirwa-ahantu-nyaburanga
  3. https://umuseke.rw/2021/11/nyagakecuru-yari-muntu-ki-temberana-numuseke-mu-bisi-bya-huye/
  4. https://bwiza.com/?Ese-Ibisi-bya-Huye-bisobanuye-iki-Nyagakecuru-wahavugwaga-we-yari-muntu-ki