Moto itwarwa n'amazi n'umunyu

Abanyeshuri bo ku Nkombo bakomeje gushyira mu bikorwa ibyo biga mu masomo ya siyanse, aho itsinda ry’abanyeshuri bakoze moto aho ifite umwihariko wo kuba itwarwa hakoreshejwe gusa amazi n’umunyu aha ni mu rwego rwo kurengera ibidukikije.[1]

moto

Nkombo

hindura

I Kirwa cya Nkombo giherereye mu Karere ka Rusizi mu murenge wa Nkombo, hakaba ahari ikigo cy'amashuri y'isumbuye n'abanza cyintwa Urwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Petero (GS St Pierre Nkombo ) rifite abanyeshuri 505 ryigisha amasomo ya siyansi .[1]

Iyi moto urebye inywa litiro ebyiri z’amazi, zikajyamo n’amagarama 25 y’umunyu ikabasha kugenda ibirometero bine, Ni moto urebye ikozwe nka moto isanzwe uretse ko yo ikozwe mu byuma n’amabati ariko ikifashisha na bateri iyiha imbaraga mu kwaka. Ifite ahantu ho gushyira urufunguzo kugira ngo yake. Gusa bitandukanye n’izindi moto, yo ntubanza gutera umugeri kugira ngo yake, kuko ukimara gushyiramo urufunguzo iba yatse ukayongerera umuriro ubundi ikagenda .[1]

Amashakiro

hindura
  1. 1.0 1.1 1.2 https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-yatunguwe-n-abana-bo-ku-nkombo-bakoze-moto-ikoresha-amazi-n-umunyu