Miss Chanelle
Nirere Ruth wamamaye cyane mu Rwanda nka Miss Chanelle wakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo yamamaye ahagana
muwi 1998 yamamaye cyane kundirimbo ye yise Ndarota yagiye akorana nabahanzi batandukanye mu Rwanda na Kenya nahandi
Amateka
hinduraumuhanzi kazi ndetse akaba n' icyamamare mu Rwanda ndetse no hanze yaro uzwi nka Miss Chanelle[1]
amazina ye nyakuri yitwa NIRERE RUTH yamamaye cyane mu mwaka wi 1998 ubwo yari akiri muto cyane
ariko afite ijwi rihebuje yamamaye cyane kundirimbo ye NDAROTA gusa siyo gusa kuko na nyuma yaho
yagiye akora izindi nyinshi zitandukanye harimo nizo kwibuka zaremaga agatima abasigajwe iheruheru na
Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda muwi 1994 mata. Miss Chanelle kandi yagiye akora injyana nyishi
zitandukanye harimo nk'izizwi na Zouk, acoustic, R&B nizindi[2]
Ibindi bikorwa
hinduraNirere Ruth wa mamaye nka Miss Chanelle ntago yahagaritse umuziki we ahubwo yakomeje kwigarura imitima yabenshi
mu Rwanda ubwo mu mwaka wa 2009 yashyiraga ahagaragara Album ye yambere yise NARROW ROAD iyi Album
yari yiganjeho indirimbo ze nyinci zibandaga kumuziki wu Rwanda cyari igitaramo cyanyuze benshi mubakunzi be cyane cyane
abari mumujyi wa Kigali. si ibyo gusa kuko iyi Album yariho indirimbo nyinshi yakoranye nabahanzi batandukanye bo mu Rwanda
no mukarere nka UGANDA, KENYA nabandi. sibyo gusa kandi Chanelle mu mwaka wa 2012 yakoreye ibitaramo bitandukanye
muri SUDAN murwego rwo kunezeza ingabo zu Rwanda zari mubutumwa bw' amahoro muri icyo gihugu. Chanelle kandi muri
2013 yimukiye mugihugu cy'Ubufaransa aho byavuzweko agiye gusoza amashuri ye mubijyanye n'amajwi mu mwaka wa 2017
miss Chanelle yagaragaye muri filimi bise MERCY OF THE JUNGLE hamwe na Marc Zinga ndetse na Stephane Bak yakozwe
Karekezi Joel. Chanelle kandi ageze mu Bufaransa nibwo yibarutse Imfuraye ubwo byari ibicika kumbuga nkoranyamba kubera
amafoto yari yashyize hanze agaragaza inda atwitse yayambitse ubusa .[3]
Ibihembo yatsindiye
hinduraMiss Chanelle yagiye atwara ibihembo byinshi bitandukanye muribyo harimo nkibyo bita Preal of Africa Music Award
aho byari ibyishimo kuriwe nabakunzibe kuko yabitwaye inshuro eshatu zikurikiranye (3) muri 2006,2007,2008
ariwe wegukana icyo gihembo cya Preal of Africa Music Award.
muri 2009 kandi nabwo yatwaye igihembo cya salax Award cy'umugore w'umuhanzi wahize abandi mu Rwanda
Reba
hindura- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2019-04-30. Retrieved 2022-05-04.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://umuryango.rw/ad-restricted/article/miss-chanel-yatangaje-ko-atazi-indirimbo-za-urban-boys-ndetse-na-dream-boys
- ↑ https://inyarwanda.com/inkuru/65418/benshi-bahaye-urwanyo-miss-shanel-kubera-gushyira-hanze-amafoto-y-inda-atwite-yayambitse-ubusa-65418.html