Grace bahati yavukiye Uganda tariki 15 werurwe 1991 we nu muryango we baje mu Rwanda afite imyaka 3 nyuma ya genocide yakorewe abatutsi mu 1994 .yakutse mu muryango mugari . Bahati afite imyaka 16 yihaye intego yo gukora icyamuteza imbere.[1]

baha
Miss Bahati Grace
Bahati Grace

Miss Bahati Grace wa twaye ikamba 2009

hindura

Miss Rwanda yabaye nyuma ya jenocide ,tariki 19 Ukuboza 2009 yegukanwa na Miss Bahati grace mubirori byabereye i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha.

yatwaye ikamba rya Miss Rwanda 2009 afite imyaka 18.[2]

Ubukwe bwa Miss Bahati Grace

hindura
 
Miss Bahati Grace numugabo bakoze Ubukwe

Miss babati yakoranye ubukwe na Murekezi pascifque umuhungu wa Fatikaramu wamamaye akina mwikipe ya Royan sports[3].

yakoze ubukwe tariki 19 Nzeri 2021 ,Muri Reta zunze ubumwe na America mu mujyi wa Cedra Rapids muri Reta ya Iowa,akaba arinaho bahuriye ubwambere bateretana.[4]

Amateka

hindura

Bahati n'umukobwa wavukiye muri Uganda Mu mwaka wa 1991 kuwa 15 werurwe. Miss Bahati yagiye muri Amerika kuwa 22 Kamena 2011. Bahati Grace yavuye mu Rwanda agiye kwiga muri Amerika ariko ngo agezeyo yasanze amafaranga yari afite atamurihira n’igihembwe kimwe, bituma abanza gushaka ibyangombwa byatuma yiga mu ishuri atishyura.[5]Guhera ubwo ntabwo yongeye kugaruka mu Rwanda kubera impamvu z’amasomo no gushaka ubuzima. Miss Bahati Grace akabaye yaramaze igihe arimurukondo na Murekezi Pacifique umuhungu wa Fatikaramu wamamaye akina mu ikipe ya Rayon Sports baza kwiyemeza kurushinga . Ubukwe bwabo bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Miss Elsa na Miss Meghane Barabutashye .[6]

Mbereyaho Miss Bahati yatangarije itangazamakuru ko yatwaye inda agifite ikamba rya Miss Rwanda akaza kubyarana n’umuhanzi K8 Kavuyo waje no kumureka, Miss Bahati ntiyacitse intege akomeza kwirwanaho muri Amerika kugeza akundanye na Murekezi kugeza ubu niwe mutware we .[7] Muri ibyo bihe kandi yari afite umwana w’uruhinja, agomba kwitaho wenyine kuko yari Atari kumwe na se.[8]Bwari ubuzima butoroshye kuko nta wundi muryango yari ahafite kandi atahamenyereye. bahati agira Ati “Kurera umwana uri umubyeyi umwe ni ikintu kitoroshye, mu gihugu cy’amahanga urimo uragerageza kumenyera ubuzima bushya n’indi mico utari usanzwe umenyereye ariko byose bituruka ku ntego nari mfite.[9]Bahati Grace yavuze ko yaje kubona umuryango wambereye nk’ababyeyi umufasha kurera umwana wemu gihe yari afite akazi abifatanya no kwiga. bahati grace aragira Ati “Nabanye nawe ndamurera ndiga sinavuga ko imbaraga nyinshi zari kuri njye gusa , naje kugirirwa ubuntu n’Imana impa umuryango mugari mwiza n’ubwo ababyeyi banjye bari mu Rwanda Inama yanyegereje abo babyeyi.[10]

Icyo Avuga mu Kwibuka kucuro 28

hindura

Bahati Grace aragita ati : kucuro 28 Abanya Rwanda twibuka Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 .[11]Gwarazirikana kandi agaha icyubahiro sebukwe Rapheal Murekezi wamenyekanye nka Fatikaramu warumubyeyi , umukinnyi wumupira wamaguru wikipe ya ryon siporo aho nyuma yaje nokuba umutoza [12]

  1. https://missrwanda.rw/grace-bahati/
  2. https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/reba-uburanga-bw-abakobwa-bahataniye-ikamba-rya-miss-rwanda-2009-amafoto
  3. https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/reba-uburanga-bw-abakobwa-bahataniye-ikamba-rya-miss-rwanda-2009-amafoto
  4. /imyidagaduro/ibirori/article/ubukwe-bwa-miss-bahati-grace-n-umuhungu-wa-fatikaramu-bwashyushye
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-10. Retrieved 2022-05-10.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  6. https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/ubukwe-bwa-miss-bahati-grace-n-umuhungu-wa-fatikaramu-bwashyushye
  7. https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/ubukwe-bwa-miss-bahati-grace-n-umuhungu-wa-fatikaramu-bwashyushye
  8. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-10. Retrieved 2022-05-10.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  9. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-10. Retrieved 2022-05-10.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  10. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-10. Retrieved 2022-05-10.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  11. https://inyarwanda.com/inkuru/116240/kwibuka28-miss-bahati-grace-yunamiye-sebukwe-wishwe-muri-jenoside-116240.html
  12. https://inyarwanda.com/inkuru/116240/kwibuka28-miss-bahati-grace-yunamiye-sebukwe-wishwe-muri-jenoside-116240.html