Ange Michel Ntwali w’imyaka 33 yarabonye izuba mu mwaka wi 1989 avukira mu Ngagara ho mu mujyi wa Bujumbura aza gukurira i Kigali mu murwa mukuru w'u Rwanda ari naho yavuye yerecyeza mu gihugu cya Norvege. akoresha izina ry’ubuhanzi rya Mike Lookee[1] ni umwe mu bahanzi baririmba mu njyana ya Hip-Hop urimo kwitwara neza mu gihugu cya Norvège.[2]

Amateka y'Ubuzima bwe bwite hindura

Uyu muhanzi avuka[3] ku mubyeyi umwe w’Umurundi undi w’Umunyarwanda.Yavukiye mu gihugu cy’u Burundi akurira mu Rwanda baza kwimuka nya bajya muri Norvège.

Lookee afite indirimbo zikunzwe cyane[4] ndetse ni umwe mu bafite indirimbo zirebwa cyane kuri Youtube. Iyitwa Get Back Up imaze kurebwa n’abasaga 15,000,000.

Urungendo rwa muzika hindura

ubuhanzi bwe[5] bwatangiye kugaragara kera akiri muto, ubwo yajyaga mu bakaraza i Burundi, aho yatangiye gukunda cyane iby’umuziki n’ubuhanzi muri rusange. Bruce avuga ko uyu muhanzi yaje gukunda cyane abahanzi bakomeye nka Sisqo, usher na Michael Jackson. Indirimbo ye ya mbere yise My style[6] yatumye akundwa cyane ndetse atangira no kwibona mu baraperi bo mu gihugu cya Norvege aho aba ubu. Iyi ndirimbo yari imwe mu ndirimbo zigize mixtape yise “the outsider”. Mu minsi itatu gusa, iyi Mixtape The outsider yamanuwe kuri interineti (Download) inshuro zigera ku 3000.

References hindura

  1. https://flash.rw/urutonde-rwabahanzi-10-bibyamamare-ku-isi-bakomoka-mu-rwanda/
  2. https://bwiza.com/?Abahanzi-10-bakomoka-mu-Rwanda-babaye-ibyamamare-ku-isi
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-22. Retrieved 2022-09-22.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://soundcloud.com/mike-lookee
  5. https://inyarwanda.com/inkuru/51237/tumenye-mike-lookee-witeguye-guhesha-isura-nziza-akarere-k-51237.html
  6. https://inyarwanda.com/inkuru/41238/hip-hop-y-umunyarwanda-mike-lookee-ikomeje-gukundwa-muri-norvege-41238.html