Ngabo Medard Jobert Meddy Ni UmunyaRwanda w'Umuhanzi uzwi kundirimbo z'urukundo, Meddy  avukana n’abana batandatu(batatu kuri se na nyina abandi batatu kuri mukase). Uyu muhanzi avuga ko kubera ubuzima bw’imiryango yabo byatumye aba bombi batabasha kubana ngo barambane n’ubwo bari baratangiye bakundana cyane. Se wa Meddy yitabye Imana mu mwaka wa 2008 mu gihugu cy’Uburundi aho yari  yaragiye nyuma yo gutandukana na nyina wa Meddy batigeze barambana. [1]Mama we yitabye Imana ku wa 14 Kanama 2022 azize uburwayi aho yari arwariye muri Kenya.[2]

Meddy Umuhanzi Nyarwanda.
Inkoramutima Meddy

Ubuzima hindura

Meddy ni kenshi yavuze ko yatangiye umuziki akiri muto nyuma y’uko nyina umubyara yakundaga kumwigisha gucuranga indirimbo za Bob Marley by’umwihariko iyitwa Redemption song,Ababyeyi b’uyu muhanzi ngo na bo bari abanyamuziki, se yari umucuranzi ukomeye wa gitari gusa uyu musore ntiyagize amahirwe yo kumubona amaso ku yandi kuko yitabye Imana Meddy akiri muto cyane.[3] Nyina na we wakundaga umuziki cyane yatoje umwana we gucuranga ndetse amwinjiza muri Korali ari naho kwiyumvamo ubuhanzi byatangiriye. Avugako kuba mu mwaka wa 2010 we na The Ben boherejwe mu kazi muri Amerika bagafata icyemezo cyo kugumayo, ngo babikoze batagamije inabi ahubwo ngo ‘byari ku bw’impamvu zo gushaka iterambere no gushaka icyazamura umuryango,Yongeyeho ati "Turi Abanyamerika mu mpapuro ariko turi Abanyarwanda mu maraso."[4]

Amashakiro hindura

  1. Ubuzima burura "Meddy" yanyuzemo kubera kutabana n'ababyeyi be bombi - Teradig News
  2. Meddy yageze i Kigali gushyingura umubyeyi we (Amafoto) - IGIHE.com
  3. Umubyeyi wa Meddy yitabye Imana - IGIHE.com
  4. Meddy yavuze isomo rikomeye yigiye mu buzima bwo muri Amerika | IGIHE