Master Steel Limited

Master Steel Limited ni Uruganda ruherereye mu murenge wa Gahanga, mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali rukora ibikoresho bitandukanye by’ubwubatsi kandi bifite ubuziranenge birimo amabati, ibyuma, amatiyo n’ibindi bigezweho .[1]

Ibyo rukora

hindura

Master Steel Limited Kuva rwatangira imirimo y'ubwubatsi muri mwaka wa 2007, ubu rukora amabati meza, mu gusakara yiganje mu bwoko bubiri; harimo ayo bita asanzwe ariyo Garvanized iron sheet na Aluminium n’ayitwa amabara ya Pre-paint iron sheet hakabamo ay’ubwoko bwatatu nka Super cover akoreshwa cyane ku nyubako z’amashuri n’insengero. Hari kandi evertile ari mu ishusho y’amategura yifashishwa mu gukora igisenge bigezweho kandi bikomeye nka Ondulée, Tubes . Imisumali ndetse n’ibyuma bikora ibisenge, amaferabeto n’ubundi bwoko bw’ibikoresho by’ubwubatsi bitandukanye .[1]

Amashakiro

hindura
  1. 1.0 1.1 https://rushyashya.net/rwanda-uruganda-master-steel-limited-rwiyemeje-kugeza-ku-banyarwanda-ibikoresho-byubwubatsi-biramba-video/