Mall for Africa
Mall for Africa ikompanyi cyangwa sosiyete igemura cyangwa izana ibicuruzwa biva muri Amerika hamwe n'Ubwongereza abyoherereza abakiriya mu Rwanda.[1]
Uko Yatangiye
hinduraMall for Arica Ubusanzwe yatangijwe na Gati Meddy uyu yize ibijyanye n’amashanyarazi muri KIST nyuma yagiye muri Amerika aho utuye, ubu aba muri Leta ya California ahamaze imyaka igera kuri irindwi. Mu Rwanda yahuguwe mu bijyanye n’amashanyarazi ndetse n’ubucuruzi bwo kuri murandasi [e-commerce]. Natangiye gucuruza kuri murandasi muri 2012 atangirira kuri eBay aho yacuruzaga amataratara n’amasaha muri 2013 atangirira gucuruza kuri Amazon ibintu bitandukanye, nyuma muri 2015 atangiza urubuga rwa www.gatishop.com uru rucururiza ku mugabane wa Amerika, ositaraliya, u Burayi na Aziya. Muri 2017 nibwo yatangije urubuga Mallforafrica.com mu Rwanda.[2]
Mu Rwanda
hinduraMall for Arica ubu afite amaduka agera ku 180 yo muri Amerika n’u Bwongereza bafitanye amasezerano yo kugemura ibicuruzwa byabo nibindi babyohereza mu Rwanda. Ayo maduka yose ushobora kuyasanga ku rubuga rwacu rwa murandasi www.mallforafrica.com[2].
Aho Bakorera
hinduraMall for Arica yafunguye ibirobikuru mu Mujyi wa Kigali kuri Centenary House, aha afite abakozi babiri bakora bahoraho. kandi batanze akazi ku bantu bamamaza, ndetse bahaye akazi amaradiyo na bagemura ibintu byabo.”Ibicuruzwa bigemurwa biza mu Rwanda akabisakaza mu bihugu birimo Nigeriya, Kenya , Gana, na Dubayi.