Maggy Corrêa ni umwanditsi w'ibitabo ukomoka mu Rwanda ariko utuye mu Busuwisi. Yanditse ibitabo nkaTutsie, etc. (1998) yanditse igitabo avuga uburyo yakijije nyina muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Nyakanga 1994. [1] [2]

Ubuzima hindura

Corrêa yavukiye mu Rwanda, [3] kuri se ukomoka muri Porutugali na nyina w’umunyarwanda. [4] yize mu Rwanda, Kongo no mu Burundi . [3] corrêa yabaye muri Valais mubusuwisi imyaka irenga makumyabiri. Yashinze kandi ayobora ishuri ry'imbyino imyaka icumi mbere yo kuba umunyamakuru wigenga, yandikira Le Nouveau Quotidien, Le Temps na Le Nouvelliste . Yakoze kandi nk;umunyamakuru wa radiyo kuri Radio Rhône Valais akaba nuwa televiziyo ya Radio Télévision Suisse . [5] Yerekanye Vanille Fraise, yakoraga gahunda y'iminota 25 mu cyumweru irimo umukino w'ubumenyi rusange kubijyanye nigitsina, kuva yatangizwa mu Gushyingo 1993 kugeza Gashyantare 1994. [6]

Muri Gicurasi 1994, Corrêa yagerageje gukurura ibitekerezo kuri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda hamwe n'ikinyamakuru cyo mu Busuwisi Le Nouveau Quotidien . Yabaye indorerezi y’umuryango w’abibumbye mu ngoro y’igihugu i Geneve . Muri Nyakanga 1994, "yahisemo guhangana n'ibibazo byose byo kujya mu Rwanda mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi kugira ngo agerageze gukiza nyina; igitabo cye Tutsie, etc. (1998) ni inkuru y'uru rugendo rudasanzwe"[7].[8] Igitabo cye cyo mu mwaka wa 2018 À la lueur de la lampe-tempête (1998) kivuga amateka y'impamo ya Mario Augusto de Jesus du Valle Correia (Mario Corrêa), mu mpera z'ikinyejana cya 19 yarekuye rwihishwa abacakara ijana mu bukoloni bwa Porutugali muri Angola[9][10] .

Amashakiro hindura

  1. https://crossworks.holycross.edu/pf/vol69/iss1/3/
  2. https://books.google.com/books?id=ZFQv1Cnm3kMC
  3. 3.0 3.1 https://www.editions-saint-honore.com/brand/maggy-correa/
  4. https://aflit.arts.uwa.edu.au/CorreaMaggyEng.html
  5. https://id.loc.gov/authorities/names/no00044578.html
  6. https://en.wikipedia.org/wiki/Radio_T%C3%A9l%C3%A9vision_Suisse
  7. https://ibukamontargois.files.wordpress.com/2009/12/biblio_filmo.doc
  8. https://academicinfluence.com/people/maggy-correa
  9. https://aflit.arts.uwa.edu.au/CorreaMaggyEng.html
  10. https://hmong.es/wiki/Maggy_Correa