Ludwig Feuerbach cyangwe Ludwig Andreas Feuerbach (28 Nyakanga 1804 - 13 Nzeli 1872), niwe wa mbere wagize igitekerezo cy’uko mu bintu byose byigwa na Filozofi, umuntu ariwe wa mbere kuko ariwe mukuru w’ibintu byose bigize kamere (nature). Yaneguye cyane igitekerezo cya Hegel cya Absolute Ideal , yerekana ko Absolute Ideal ya Hegel ari ubwenge bw’umuntu Hegel yatandukanyije na nyirabwo, abuhindura akantu gafite ubuzima gatozi, ngo maze karangije kihinduramo isi. Yagaragaje kandi ko igitekerezo gishingiye kuri matter kandi ko kitahinduka hatariho matter. Ludwig yari materialist. Yemeje kandi ko umuntu ari we urema Imana, Imana itarema umuntu. Kuri we ngo iyo umuntu ananiwe kumenya, gusobanura, gukora no gutunganya ibyo yagombaga, yihangira ikindi kintu aturizamo, agashyira mu maboko ibyo byose byamunaniye, bityo akiha Morale ko icyo yahanze (Imana) ari cyo kizabitunganya mu gihe gikwiye.

Igituro cya Ludwig
Ifoto ya Ludwig
Igitabo cyanditswe na Ludwig
Survival Brain
Ludwig Feuerbach