Filozofi (izina mu Cyongereza Phylosophy ) [1]

Plato n’Aristo


Gusobanukirwa n’ikibazo cy’ingenzi cya Filozofi gitandukanya abafilozofe (Philosophers) kikabaha n umurongo wo kumva no gusobanura ibintu. Uyobora ikiganiro akwiye kumenya ko abahugurwa batinya Filozofi ariko bakaba bifuza kuyimenya. Niyo mpamvu akwiye kubaza ibibazo byoroshye agahera kubyo bazi kandi bivugiye, agana ku bishya.

N’ubwo ubumenyi bwa mbere ku isi bwari Filozofi, kandi n’ubu Filozofi akaba ari imwe mu nyigisho zigwa, abanyarwanda benshi bayitwara nk’isomo rikomeye cyane. Bumva Filosofi ari inyigisho ikwiye guhabwa abahanga kabuhariwe, ndetse n’uwayize bamureba nk’umuntu wasarishijwe n’ubwenge bwinshi buvangitiranye. Hari n’aho usanga abafilozofe bitwa abasazi, ibizongwe, n’andi mazina mu by ukuri asesereza.

Filozofi ni ubumenyi bw’isi (Universe) n amategeko ayigenga. Isi igizwe na kamere (nature), umuryango w’abantu (society) n’igitekerezo (thought). Filozofi rero ni ubumenyi busubiza ibibazo byose umuntu yibaza kuri kamere, umuryango w’abantu n’igitekerezo. Kubera ariko ko umuntu ariwe usumba byose, Filozofi ni ubumenyi bwose ku muntu n ibimukikije. Filozofi isobanura imibanire y abantu n’ibintu, abantu n’abandi n’ibintu n’ibindi. Kugira ngo isi irusheho gusobanuka, Filozofi yagabanijwemo ibice binyuranye by ubumenyi, buri gice kikigwa mu buryo bunonosoye. Ibyo bice ni nka: Physics, chemistry, geology, astronomy, biology, psychology, sociology , etc. Mu by ukuri, ibyo byose hamwe n’ubundi bumenyi, bigize ubumenyi bugari bwitwa Filosofi.

Inkomoko ya filozofi

hindura

Umuntu yagize ubushake bwo gusobanukirwa isi kuva amaze kuba umuntu. Ubwo nibwo yatangiye kwibaza ku :

Inkomoko y ubuzima
Inkomoko y umuntu
Iherezo ry umuntu (uko bigenda iyo apfuye)
Akamaro (purpose) ko kubaho n ibindi.

Abantu ba mbere babonaga umuntu avuka, agakura, agasaza, akarwara, agapfa n’ibindi, bakabyibazaho bikabashobera. Babonaga imvura igwa, izuba riva, inkuba ikubita, imigezi itemba n’ibindi byinshi nabyo bakabyibazaho ariko bikababera urujijo. Ibi byatumye batinya ibintu bimwe ndetse batangira kubisenga. Ikintu cyose batashoboraga gusobanukirwa bavugaga ko ubwo hagomba kuba hari ikintu gifite ububasha buhanitse, kigomba kuba kigenga ibyo byose. Ubwo nibwo kwemera imana byavutse. Nibwo kandi havutse Imana nyinshi bitewe n’akarere abantu babagamo n’ingorane bahuraga nazo mu buzima bwa buri munsi.( Imana y uburumbuke, Imana y’izuba, Iy’imvura, n’izindi )

Icyitonderwa

hindura

Umuntu yavuga ko ibibazo abantu ba mbere bibazaga n’ibisubizo batangaga atari Filozofi kuko Filozofi yibaza ku kibazo mu buryo bucukumbuye, igatanga ibisobanuro birambuye, binonosoye kandi bitanga umurongo (detailed and systematic). Ndetse no kuba abantu bibaza ibibazo bitandukanye kandi bagatanga ibisubizo bitandukanye, nabyo ntibibagira abafilozofe.

Umufilozofe ni umuntu ufite ubuhanga bwo gusesengura ibibazo rusange biri muri kamere, umuryango w’abantu n’igitekerezo mu buryo burambuye kandi bunonosoye, agashyiraho n’umurongo wo kubisobanura. N ubwo rero abantu nka ba NYIRABIYORO bibazaga bati : « ko mbona bucya bukira amaherezo azaba ayahe? » ntabwo byabagize abafilozofe. Iyo umwana yibaza aho aca iyo avuka ntabwo aba yabaye umufilozofe. Gushyirwa ku murongo kwa Filozofi (Systematisation) byatangiye kera nko mu myaka 2500-3000 ishize (Ancient ages/Antiquités).

Filozofi nka system yatangiye kubaho mu bihugu byari biteye imbere kurusha ibindi icyo gihe mu buryo bwo kuyobora igihugu (political organization), ubukungu (Economy), imibanire (social) n’umuco (culture). Ibyo bihugu byari bimaze kugira Leta (State) n’inzego z’ubusumbane mu baturage (class differentiation). Ibyo bihugu ni nka : Misiri, Ubushinwa, Ubuhindi, ariko cyane Ubugereki.

Ikibazo cy ingenzi cya filozofi

hindura

Igisubizo babonera icyo kibazo ni cyo kibatandukanya, kikabaha n umurongo wo gutekerezamo no gusobanura isi n’ibiyirimo byose. Icyo kibazo ni:

Ni iki cy’ibanze : ukubaho cyangwa gutekereza ? (Being or thinking)?
Iki bibazo gishobora kubazwa mu bundi buryo bukurikira:
Ni iki cy’ibanze : Matter/matière cyangwa consciousness/conscience ?
Hari n’akandi kabazo (sub-question) gashamikiye kuri icyo cy’ingenzi, nako gatandukanya
Abafilozofe. Ako kabazo ni : Isi ishobora kumenyekana ? (Is the world knowable?)
Abafilozofe bagabanyijwemo impande ebyiri bitewe n’igisubizo babonera icyo kibazo ndetse n’ako kabazo kagishamikiyeho.
  1. "Ishami Rishinzwe Uburere Mboneragihugu, Ukwakire, 2006" (PDF). Archived from the original (PDF) on 2012-10-29. Retrieved 2010-12-25. {{cite web}}: Unknown parameter |deadurl= ignored (|url-status= suggested) (help)