Solange Umuhire wamyekanye nka Liza Kamikazi mu muziki nyarwanda ni umuhanzikazi watangiye aririmba indirimbo zisanzwe( secular music) nyuma akaza kwinjira mu kuririmba indirimbo zihimbaza Imana.[1] [2]

Kamikazi Liza Umuhanzikazi
Liza uririmba indirimbo zokuramya

Amashuri yize hindura

Liza Kamikazi yize muri Kaminuza y'u Rwanda i Huye mu ishami ry'itangazamakuru aho yakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry' itangazamakuru.[3]

Ubuzima bwite hindura

Kamikazi ni umubyeyi w'abana batatu akaba afite umugabo bahuriye mu mwuga w'ubuhanzi aho uwo mugabo yatangiye amufasha mu miririmbire gusa amwigisha uko aririmba neza ariko biza kuvamo urukundo baza kubaka umuryango.[4] Liza yaje kwegurira ubuzima bwe Yesu Kristo arakizwa yinjira mukuririmba indirimbo zihimbaza Imana.[5]

Umwuga hindura

Liza yatangiye umwuga w'ubuhanzi mu myaka 17 ishize aho yatangiye aririmba indirimbo zisanzwe zakunzwe cyane , amaze gukizwa nibwo yatangiye kuririmba indirimbo zihimbaza Imana nazo zakunzwe cyane,[6] Liza afatanya ubuhanzi n'itangazamakuru aho akora kuri televisiyo y'u Rwanda agakora ikiganiro cya gikiristitu kitwa " umutima ku mutima" ( Heart to Heart).[7]

Amashakiro hindura

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-04. Retrieved 2022-05-09.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/umuziki-wampaye-umugabo-sinawureka-liza-kamikazi
  3. https://inyarwanda.com/inkuru/66058/urutonde-rw-abaririmbyi-20-b-abanyarwanda-babashije-kwigonde-66058.html
  4. https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/umuziki-wampaye-umugabo-sinawureka-liza-kamikazi
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2022-01-24. Retrieved 2022-05-09.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  6. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-04. Retrieved 2022-05-09.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  7. https://inyarwanda.com/inkuru/108010/liza-kamikazi-agiye-gutangira-gukora-kuri-televiziyo-yu-rwanda-108010.html