Kwizera Olivier
Kwizera Olivier ni Umusore w'Umunyarwanda ukina umupira w'Amaguru akaba Umunyezamu w'ikipe y'Igihugu.
Ubuzima bwe m'Upira w'Amaguru
hinduraKwizera Olivier wazamukiye muri Isonga FC, akayikinira hagati yu mwaka 2011 nu mwaka 2013, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC hagati yu mwaka 2013 nuwa 2016.[1]Nyuma yo kurekurwa n’Ikipe y’Ingabo mu mwaka 2016, yakiniye Bugesera FC umwaka umwe, yerekeza muri Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo mu mwaka 2017, ayikinira kugeza mu ntangiriro z’uyu mwaka.Mu mwaka 2015 ni bwo yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Nkuru ‘Amavubi’, gusa ntari mu ikipe yitabajwe mu mikino ibiri ya gicuti hagati y’u Rwanda na Centrafrique.[2]Mu Ukuboza mu mwaka 2019, Kwizera yasinyiye Ikipe ya Gasogi United kuyikinira amezi atandatu gusa ntiyamazemo kabiri ahubwo yahise ajya muri Rayon Sports ari nayo abarizwamo kuri ubu.
Ubuzima busanzwe
hinduraUbusanzwe Kwizera Olivier nta mukunzi afite uzwi, n’ubwo mu minsi ishize hari amakuru atandukanye yavugwaga ko ashobora kuba ari mu rukundo na Miss Umutoniwase Nadia wa menyekanye cyane muri Filime yuruhererekane mu Rwanda.[3]Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Royon Sports Kwizera Olivier nyuma yo gushyira hanze ifoto ari kumwe n’umukobwa mwiza w’umuzungu benshi batangira gukeka ko ari umukunzi we mushya.[4]
Amashakiro
hindura- ↑ Umunyezamu Kwizera Olivier yatawe muri yombi - IGIHE.com
- ↑ Umunyezamu Kwizera Olivier yatawe muri yombi - IGIHE.com
- ↑ Kwizera Olivier yashyize hanze ifoto rikumwe n’umuzungukazi ivugisha benshi[Ifoto] (umuryango.rw)
- ↑ Kwizera Olivier yashyize hanze ifoto rikumwe n’umuzungukazi ivugisha benshi[Ifoto] (umuryango.rw)