Kubungabunga Ibinyabuzima

Ikinyabuzima cyazimiye mu Rwanda
Ikinyabuzima kibungabungwa mu Rwanda
Ikinyabuzima cyibungabungwa mu Rwanda

Kurinda imyanda no Kubungabunga ibinyabuzima

hindura

Mu Rwanda, gutumiza no kohereza mu mahanga inyamaswa iyo ari yo yose cyangwa ikimera bikorwa hakurikijwe amategeko abigenga. Kugira ngo utunge inyamaswa zo mu gasozi cyangwa ibikomoka ku nyamaswa zo mu gasozi cyangwa se kubunza, kugurisha, kugurana no gucuruza inyamaswa zo mu gasozi, bibanza gusabirwa uruhushya rwihariye rutangwa n’urwego rufite ubukerarugendo mu nshingano zarwo.

Naho imyanda iyo ari yo yose, cyane cyane ituruka mu bitaro, mu bigo nderabuzima no mu mavuriro, mu bigo by’ubushakashatsi bikoresha za laboratwari, mu nganda n’indi myanda yose yateza impanuka cyangwa yahumanya, igomba gukusanywa, gutunganywa no guhindurwa ku buryo bidahumanya ibidukikije hagamijwe gukumira, kuvanaho cyangwa kugabanya ingaruka mbi zayo ku buzima bw’abantu, umutungo kamere n’ibidukikije.

Amakuru ku kubungabunga ibinyabuzima ni imyanda

hindura

Umuyobozi w’Ishami rya CNRU rishinzwe Ubumenyi, Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingénieur Dominique Mvunabandi avuga ko ahandi ku isi Urubyiruko rwamaze kubaka ihuriro rikorana na Leta z’ibihugu byabo, imiryango itari iya Leta n’abikorera, mu rwego rwo gucunga ibyanya bikomye, agasaba urubyiruko rw’u Rwanda kubigiraho.[1] CNRU ivuga ko ibyanya bikomye mu Rwanda ari ubuturo bw’inyamaswa zitandukanye harimo ingagi n’inguge ziri mu nzira zo gukendera ku isi.[2]Umukozi ushinzwe Amasezerano Mpuzamahanga ajyanye n’Ibidukikije [Basel convention on Transboundary movement of chemical and hazardous waste],yavuzeko imyanda izanwa mu Rwanda hagendewe kumasezerano yashyizweho umukono mu 1989 atangira gushyirwa mubikorwa 1992.[3]

A ho wasanga ayandi makuru

hindura
  1. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/abiga-muri-kaminuza-basabwe-kubungabunga-urusobe-rw-ibinyabuzima-mu-byanya-bikomye
  2. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/abiga-muri-kaminuza-basabwe-kubungabunga-urusobe-rw-ibinyabuzima-mu-byanya-bikomye
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2022-01-19. Retrieved 2022-05-03.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)