Korari Nayoti

(Bisubijwe kuva kuri Korari nayoti)

Korari Nayoti yatangiye umurimo w’Imana mu ndirimbo ari Korari y’abanyeshuri 13 bo ku mudugudu wa Sgeem mu mwaka wa 2001 kugitecyerezo cy'abantu 3.[1]

ifite Abaririmbyi 140
Korari Nayoti

AHO IBARIZWA

hindura

Korari Nayoti isanzwe ikorera umurimo w'imana mu itorero rya ADEPR, Ururembo rw'umujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, Paruwasi ya Rwampala umudugudu wa Segeem.[2]

UKO YATANGIYE

hindura

Korari Nayoti yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2001 mu biruhuko by’abanyeshuri, Nyuma y’uko benshi muri bo basoje amasomo yabo, umurimo w’Imana warakomeje bakajya baririmba noneho mu buryo buhoraho, iza no guhabwa izina rya Korari Nayoti ifite ubu tariki 28/5/2008, kuri umubare w’abayigize ni 91 .[3][2]

ALUBUMU

hindura

Korari Nayoti yagiye yaguka mu ivugabutumwa ryiza rya kristo hirya no hino mu gihugu, Ubu ifite alubumu imwe y’indirimbo z’amashusho yitwa "IGIHE NI IKI" igizwe n’indirmbo umunani, indirimbo ziri kuri iyi alubumu harimo “Hari umunsi”, “Kwiringira Imana”, “Igihe ni iki” n’izindi, bakaba barimo gutegura indi Alubumu nayo izajya hanze mu gihe cya vuba.[1][2]

IBINDI BIKORWA

hindura

Korari Nayoti itegura igitaramo bise Umugoroba w’amashimwe, kandi ikora ibikorwa byo kwitez imbere mu kuzamura abanyamuryango bayo, harimo amatsinda yo kwizigama no kuguriza abaririmbyi nabo hanze ya korari.[1][2][3]

AMASHAKIRO

hindura
  1. 1.0 1.1 1.2 "Archive copy". Archived from the original on 2022-10-22. Retrieved 2022-10-22.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. 2.0 2.1 2.2 2.3 https://inyarwanda.com/inkuru/59236/korali-naioth-igiye-gususurutsa-abakunzi-bayo-inabamurikira-album-yabo-59236.html
  3. 3.0 3.1 "Archive copy". Archived from the original on 2022-10-22. Retrieved 2022-10-22.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)