Koperative Gwiza Rw34
Koperative Gwiza Rw34, ikora ubuhinzi bw’ibigori n’ibishyimbo, imboga n’imbuto, cyane cyane bakibanda ku gihingwa cy’urusenda, puwavuro, wotameloni n’ibitunguru mu murenge wa Nzige mu Karere ka Rwamagana.[1] Ikindi kandi 'KOPERATIVE GWIZA RW34'Ikaba ifite ibiro biri mu Mudugudu wa Nkira, Akagali ka Ntunga, Umurenge wa Mwulire, Akarere ka Rwamagana.[2]
Amateka
hinduraNi koperative yabonye ubuzima gatozi muri 2014, igizwe n'abanyamuryango 321, bahinga ku buso bwa hegitari 661 bw’imusozi na hegitari 215 ku buso bw’igishanga mu Karere ka Rwamagana.[1] [3]
Andi makuru
hinduraLeta y'u Rwanda muri gahunda yayo yo kurwanya ubukene, yahawe impano na Banki y'isi(WORLD BANK) Inyujijwe mu mushinga wa (SAIP), Muri bimwe mu bikorwa igomba gukoresha hakaba harimo no kubaka inzego z'abahinzi ku buso bwatunganyijwe kugirango bybyazwe umusaruro. Nimururwo rwego KOPERATIVE GWIZA RW34 yabonye impano iturutse ku mushinga wo guteza imbere icyaro(SAIP), Ikaba inatumira ba rwiyemeza mirimo bujuje ibisabwa bagapiganira isoko ryo KUGEMURA AMAHEMA(platsic sheets).[2]
Indanganturo
hindura- ↑ 1.0 1.1 https://muhaziyacu.rw/amakuru/rwamagana-icyo-nyirabidibiri-yahinduye-ku-buhinzi-muri-nzige/
- ↑ 2.0 2.1 https://imvahonshya.co.rw/koperative-gwiza-rw-34-isoko-ryo-kugemura-amahema-ya-shitingi-yo-kwifashisha-mu-gufata-neza-umusaruro/
- ↑ https://imvahonshya.co.rw/koperative-gwiza-rw34-itangazo-ryo-gupiganira-isoko-ryo-kugemura-imashini-zitunganya-urusenda/