Kerry Uwineza n'umunyarwandakazi, ndetse akaba n'umuyobozi mukuru w'iduka ricuruza imyenda Mackenzies Rwanda afatanyije na bagenzi be bane aribo Naomie nishimwe wigeze kuba miss Rwanda muri 2020, kathia Kamali Uwase, Brenda Iradukunda, Pamela Loana Uwase. kerry akaba ari rwiyemezamirimo ukiri muto mu Rwanda[1]

Uwo ariwe hindura

Kerry Uwineza n'umukobwa ukiri muto wakunze kwitabira amarushanywa menshi yo kujya impaka(debates competitions)[2] ndetse akagenda atsindira n'ibihembo muri ayo marushanywa, amwe yateguwe na Idebate Rwanda ndetse na Aspire debate Rwanda.[3] Inzira yo kuba rwiyemezamirimo yayitangiye akiri muto cyane, afatanyije n'incuti ze bakaba bakoresha imbuga nkoranya mbaga mu gucuruza, no gushaka aba client harimo nko gukora utuvideo dusubiramo indirimbo z'abandi ndetse n'ibindi, bakaba bifashisha cyane urubuga rwa instragram[4]

Imyenda ya ZOI hindura

Aba bakobwa uko ari batanu bafite iduka ricuruza imyenda yitwa Zoi, akaba ari ijambo ryakuwe mu kigiriki risobanura ubuzima, iyi myenda kandi iba ikozwe mu gitambaro cya satini (satin) cyorohera cyena, akaba ari umwihariko wa Mackenzies Rwanda[5]

Aho byakuwe hindura

  1. https://www.youtube.com/watch?v=5SfKb5_sBcc
  2. https://www.youtube.com/watch?v=XHr6XnHSrns
  3. https://www.youtube.com/watch?v=9sKoZDKpwjg
  4. https://www.instagram.com/p/CWs_z8HIYV2/
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-07. Retrieved 2022-02-07.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)