Kariza Belise
Kariza Belise ni umunyarwandakazi akaba yari umuyobozi w'ishami ry'ubukerarugendo muri RDB ( ikigo cy'igihugu cyu Rwanda gishinzwe iterambere).[1][2] Belise Kariza ubu ni umuyobozi w’Ikigo Nyafurika gishinzwe kwita ku binyabuzima biba mu mashyamba, AWF .[3]
Ibiganiro yatanze
hinduraBelise Kariza yavuzeko nubwo u Rwanda rukomeje gutera imbere mu bukerarugendo, hakenewe gutekerezwa izindi nzego bwakorerwamo kugirango bukomeze guteza imbere igihugu. Yavibuze taliki 03 ukuboza 2020 ubwo yatahaga inzu mberabyombi iri mumudugudu ndangamuco wa Kigali (Kigali Cultural Village) wubatswe i Rebero mumujyi wa Kigali.[4]
Ibindi
hinduraBelise Kariza avugako urwego rw’ubukerarugendo kandi rushobora rwose gutera imbere cyane mu gihe Abanyarwanda ubwabo bafite ubushake bwo kumenya, kwiga no gusangira ubwiza igihugu cyu Rwanda giha isi, nkuko umuyobozi mukuru ushinzwe ubukerarugendo mu kigo gishinzwe iterambere ry’u Rwanda (RDB) yabivuze.[5]
Amashakiro
hindura- ↑ https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/pariki/article/the-ben-agiye-gukora-igitaramo-kizavamo-amafaranga-yo-kwagura-icyanya-cy-ingagi
- ↑ https://www.newtimes.co.rw/section/read/204019
- ↑ https://mobile.igihe.com/imyidagaduro/article/belise-kariza-yifashishije-indirimbo-nywe-mu-kwerekana-umusaruro-w-icyuya-u
- ↑ https://kiny.taarifa.rw/dukeneye-gukomeza-kwagura-inzego-zubukerarugendo-belize-kariza/
- ↑ https://www.newtimes.co.rw/article/134037/News/rwandans-urged-to-visit-tourist-attractions