KOMITE Z' UBUTAKA

Komite z' ubutaka ni urwego rugenwa n' iteka rwa minisitiri mu Rwanga, rushinzwe gutanga amakuru yifashishwa mu gusuzuma no gukemura ibibazo by' ubutaka buherereye aho komite y' ubutaka ikorera. [1]

Ubutaka - umurima

Aho komite z' ubutaka zikorera nuko zishyirwaho

hindura

Komite z' ubutaka zikorera ku nzego ebyiri zitandukanye kandi zigashyirwaho kuburyo bunyuranye; ku rwego rw' akagari komite y' ubutaka ishyirwaho n' inama njyanama y' umurenge iyo komite izakoreramo. ku rwego rw' umurenge komite y' ubutaka ishyirwaho n' inama njyanama y' akarere iyo komite izakorera, gafite ubuzima gatozi cyangwa umujyi wa Kigali. [2]

Abagize komite z' ubutaka

hindura

Ku rwego rw' akagari no ku rwego rw' umurenge abagize komite z' ubutaka n' abantu batanu batanu, buri wese ushyirwa muri komite agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  • kuba ari inyangamugayo
  • kuba ari umunyarwanda
     
    Ubutaka
  •  
    Ubutaka buhingwa
    kuba afite imyaka 21 y' amavuko no kuzamura
  • kuba atarigeze ahanishwa igifungo kingana cyangwa kirengeje amezi 6 kitahanaguwe n' imbabazi z' itegeko cyangwa ihanagurabusembwa
  • kuba abarizwa mu kagari cyangwa mu murenge komiye y'ubutaka agiye kubera umwe mu bayigize ikoreramo
  • kuba afite amakuru y' ubutaka buherereye mu kagari cyangwa mu murenge komite y' ubutaka agiye kubera umwe mu bayigize ikoreramo, arebana na ba nyirabwo, n' uburyo bwagiye bukoreshwa n' ibibazo byabugaragayemo.

Inshingano n' imikore byakomite z' ubutaka [3]

hindura

Inshingano rusange za komite z' ubutaka

hindura

Komite z' ubutaka zishinzwe gutanga amakuru yifashishwa mu gusuzuma no gukemura ibibazo by' ubutaka no mu gufata ibyemezo birebana n' imicungire n' imikoreshereze y' ubutaka iyo zibisabwe n' umunyamabanga nshingwabikorwa bireba.

 
Ubutaka

Ku rwego rw' akagari

hindura

Komite y' ubutaka ku rwego rw' akagari ishinzwe gutanga amakuru y' ubutaka ari mu byiciro bibiri.

  1. Komite y' ubutaka ku kagari itanga amakuru atagomba kwemezwa na komite y' ubutaka ku murenge keretse gusa iyo uwasabye ayo makuru atanyuzwe. ayo makuru ni ayarebana n' abafite uburenganzira kubutaka mugihe cyo kubwandikisha bwa mbere, ubutaka butandikishijwe n' ubutaka bwakoreweho impinduka zitandikishijwe.
  2. Komite y' ubutaka ku kagari itanga amakuru agomba kwemezwana komite y' ubutaka ku rwego rw' umurenge arebana n' ibi bikurikira: Ubutaka bw' indeka n' ubw' inkungu, ubutaka bwa leta butandikishijwe, ubutaka bwa leta abantu ku giti cyabo biyandikishijeho, ubutaka bwa leta bwigaruriwe n' abantu ku giti cyabo, uburenganzira ku butaka bukomoka kubuzime, ubutaka budakoreshwa neza n' andi makuru arebana n' inicungire n' imikoreshereze y' ubutaka.

Ku rwego rw' umurenge

hindura

Komite y' ubutaka ku murenge ifite imshingano zo: gutanga raporo z' ibyemejwe na komite y' ubutaka ku kagari, gusuzuma dosiye z' abataranyuzwe n' amakuru yatanzwe na komite y' ubutaka y' akagari, gutanga amakuru yasabwe komite y' ubutaka y' akagari iyo abayigize bagaragaje ko bafite inyungu bwite muri dosiye bashyikirijwe no kwemezaamakuru yatanzwe na komite y' ubutaka ku rwego rw' akagari.

 
Ubutaka - Land
  1. https://www.lands.rw/rw/iyandikisha-ryubutaka
  2. https://archive.gazettes.africa/archive/rw/2022/rw-government-gazette-dated-2022-06-06-no-23%20bis.pdf
  3. https://www.minijust.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=61627&token=bba0b1ed5a6aa82d445fb0850b60362a1f31c91b