Jeanne d'Arc Uwimanimpaye

Jeanne d'Arc Uwimanimpaye (yavutse 15 Kanama 1978) ni umunyarwandakazi w'umunyapolitiki . Yabaye umunyamuryango w'inteko ishinga amategeko Umutwe w’abadepite kuva mu 2008. Kuva mu 2013 kugeza 2018, yabaye Visi Perezida w’Umutwe w'abadepite. [1][2] Uwimanimpaye Jeanne d'Arc yagiye agira ibwirwa ruhame zizi kandi zikomeye nkaho yavuzeko, igihugu cyacu cy’u Rwanda cyari gisanzwe gifite ubundi ikirere kiza ndetse ko ari na byo byatumye abantu benshi birara ntibashyireho ingamba zihamye kandi zifatika zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, yibasira ibihugu bitandukanye mu biyaga bigari birimo n’u Rwanda hatari ikibazo cy’ inzara atari byo namba, ahubwo ko icyabaye ahubwo ari ibura ry’umusaruro w’ubuhinzi uhagije mu baturage bigatuma abantu batabona amafunguro menshi kandi meza, nk’uko byari bisanzwe, bakabifata nk’ikibazo cy'inzara ariko atari byo .[3]

Ubuzima hindura

Uwimanimpaye Jeanne d'Arc yarangije muri Economics muri kaminuza nkuru y'u Rwanda . Mbere yo kwinjira mu Nteko, yakoraga nk'umwarimu w’ishuri ry'isumbuye, ndetse no mu nzego z'ibanze nk'umugenzuzi w'imbere mu karere akaba n'umukozi ushinzwe imibanire rusange[4].

umwuga hindura

Uwimanimpaye yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora y’abadepite yo mu Rwanda mu 2008, nk'umwe mu bahagarariye abagore batandatu mu Ntara y'Iburasirazuba . [5] Mu mwaka wa 2010, yagiye mu Bwongereza nk'indorerezi y'amatora ya Commonwealth ku matora rusange yo mu Bwongereza 2010 . [6]

Mu matora y’abadepite 2013, Uwimanimpaye yasubijwe mu mutwe w’abadepite nk'uhagarariye abagore mu Ntara y'Iburasirazuba. [7] Mu Kwakira 2013, yatorewe kuba Visi Perezida wungirije ushinzwe kugenzura no gushyiraho amategeko, ahabwa amajwi 70 kuri 80. [8] Nk’Umuvugizi wungirije, yerekanye icyifuzo cyo kwemerera Perezida Kagame kwiyamamariza manda ya gatatu, nyuma y’uko icyifuzo cyari kimaze gusinywa na miliyoni 3.8[9]

Uwimanimpaye yatoranijwe nk'umukandida wa FPR-Inkotanyi mu matora y'abadepite yo mu 2018, [10] atorerwa guhagararira Akarere ka Gatsibo mu Ntara y'Iburasirazuba. [1] Yeguye ku mwanya wa Perezida wungirije, asimburwa na Edda Mukabagwiza wa FPR-Inkotanyi. [11] Muri Nzeri 2019, Uwimanimpaye yasabye ko hakorwa iperereza ku kibazo cy’amafaranga cyerekeranye n’amasoko yatanzwe n’ikigo cy’ubuhinzi cy’u Rwanda, [12] kandi anenga amasoko yatanzwe n’ikigo gishinzwe amakoperative mu Rwanda . [13][14]

Amashakiro hindura

  1. 1.0 1.1 Members Details, Parliament of Rwanda.
  2. https://www.burera.gov.rw/ahabanza
  3. https://ar.umuseke.rw/depite-j-darc-ngo-nta-nzara-iri-mu-rwanda-ngo-icyabaye-ni-ukutijuta-nkibisanzwe.hmtl
  4. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kabura-basanga-kagame-yarakoze-byinshi-igihe-kimubana-gito-ku-buryo-bifuza
  5. Civil Society Election Observation Mission, Final Report: Rwandan Parliamentary Elections, November 17, 2008. Accessed May 3, 2020.
  6. Commonwealth Observer Team to the UK General Election 2010: Final Report, 2010. Accessed May 3, 2020.
  7. Edwin Musoni, Former speaker, 11 others bounce back as women representatives, The New Times, September 19, 2013. Accessed May 3, 2020.
  8. James Karuhanga, Donatille Mukabalisa is new Speaker, The New Times, October 5, 2013. Accessed May 3, 2020.
  9. https://ar.umuseke.rw/tag/jeanne-darc-uwimanimpaye
  10. RPF Selects 70 Candidates for Parliamentary Polls, July 8, 2018. Accessed May 3, 2020.
  11. Athan Tashobya, Mukabalisa re-elected Speaker of Parliament, The New Times, September 20, 2018.
  12. Michel Nkurunziza, PAC wants RAB officials investigated, The New Times, September 18, 2019. Accessed May 3, 2020.
  13. Delayed Automation of Saccos Could Cost Gov’t Rwf5Bn, The New Times, September 26, 2019. Accessed May 3, 2020.
  14. https://bwiza.com/?Ntawabuza-inyombya-kuyomba-Depite-Jeanne-d-Arc-Uwimanimpaye