Jean Claude MUHIRE

Jean Claude Muhire, Ni rwiyemezamirimo ukiri muto ukomoka mu Rwanda ufite uburambe burenga imyaka itanu (5) mu guharanira iterambere ry'abaturage cyane cyane yibanda ku kubaka amahoro, uburezi bw'abana no kubavuganira. Jean Claude ni umuyobozi mukuru w'ikigo kidashingiye ku nyungu Love the Kids Rwanda Orgranization (LKRO)[1] akaba ari nawe wagishinze.

Amateka hindura

Jean Claude Muhire nyuma yo kubura maman we ku myaka 12 gusa ntagire n'amahirwe yo kubona papa we, yakuranye na nyirakuru utari ufite ubushobozi bwo kumwitaho bituma ahura n'ibizazane mu mikurire ye nkabandi bana ndetse yavutse ari ikinege; ibi byatumye akura afite intego yo gufasha abana bo kumuhanda akabakura mu buzima bwo kuba mayibobo, akabahindurira ubuzima biciye mu kigo Love the kids Rwanda Organization. Muhire n'umunyarwanda uharanira amahoro, Umukinnyi wa filime yitwa "LIZA" ivuga kwihohoterwa abana babakobwa bakunda guhura naryo ndetse n'umwanditsi w'ibitabo.[2] Muhire mu mwaka wa bibiri na makumyabiri (2020) basanze imyiko ze zose zarashegeshwe zitagishoboye gukora aho zari zigeze kukiciro cya nyuma iyo atabona umutabara yari gupfa, yaje guhambwa impyiko n'umukunzi we ndetse waje kuba umugore we muri 2020 witwa Uwera Ingabire Marie Reine.[3]

Ikigo Love the Kids Rwanda (LKR) hindura

LKRO[4] ni ikigo gifasha abana bimfubyi cyane cyane abana bo mu muhanda cyangwa batagira kivurira kibaha amahirwe ibyo bakeneye mu mikurire yabo ngo batange umusaruro ndetse bagere ku nzozi zabo. Iki kigo cyatangiye muri 2015 gitangirana abana cumi n'abarindwi (17), aho kugeza ubu bafite ijana na mirongo itanu nabatatu(153) baturuka mu miryango itifashije ndetse ibayeho nabi muri sosiyete nyarwanda babaha amafaranga y'ishuri, ibikoresho by'ishuri harimo imyambaro y'ishuri, amakaye, amakaramu, ibikoresho by'isuku n'ibindi kuva mumashuri y'incuke kugeza mu mashuri y'isumbuye[2]. Iki kigo cyabonye abafatanya bikorwa benshi harimo umushinga 250 effect, umushinga udaharanira inyungu ufasha abana batishoboye, harimo ibigo byabihaye Imana ndetse nabantu kugiti cyabo bumva ko kuberaho abandi ari inshingano ya buri wese.

Ibihembo y'atsindiye hindura

Jean Claude Muhire yatsindiye ibihembo byinshi harimo African award leader of the year 2016, Global dialogues context international winner 2015,World of children hero award nominee 2018,Queens young leader highly commended runner-up 2016, nibindi byinshi[5]

Ibindi wareba hindura

Jean Claude interview with Radio Rwanda[6]

Liza Film yanditswe ikanasohorwa na Jean Claude [7]

Aho Byakuwe hindura

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-03. Retrieved 2022-02-03.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. 2.0 2.1 https://www.newtimes.co.rw/lifestyle/muhire-why-he-won-french-human-rights-award
  3. https://www.isimbi.rw/andi-makuru/article/muhire-jean-claude-yambitse-impeta-umukobwa-wamuhaye-impyiko
  4. https://lovethekidsrwanda.org/about
  5. https://rw.usembassy.gov/yali-2018/
  6. https://www.youtube.com/watch?v=pcyT7_dfWyY
  7. https://www.youtube.com/watch?v=tl0y7tJxXls