Izamuka ry'Ibiciro ku isoko byazamutseho 45,4% Mu mwaka 2022

Nubwo mu Rwanda biri hejuru, abandi barahoze. Nka Türikiya, mu Ugushyingo ibiciro byazamutse kuri 84.4%, icyo gihe kandi byari byamanutse kuko mu kwezi kwabanje byazamutse kuri 85.5%.Ni izamuka ahanini ryagize ingaruka zikomeye ku biciro by’ibiribwa n’ibijyanye n’ingufu.

Izamuka ry'Ibiciro kusoko.
Kuzamuka kw'Ibiribwa kusoko.

Uko Imyaka yabanje byari byifashe hindura

Mu Ukuboza mu mwaka 2021, ibiciro ku isoko byari byazamutseho 1.9%, ndetse icyo gihe ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byari byazamutseho 2.1 ku ijana.Burya si buno. Mu gihe dusatira ukundi Ukuboza, imibare yerekana ko mu Ugushyingo mu mwaka 2022 ibiciro ku masoko yo mu mijyi ari nabyo bigenderwaho ku rwego rw’igihugu, byazamutse kuri 21,7%, ndetse ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 45,4%.Ni ukuvuga ko nk’ikintu cyo kurya cyaguraga 100 Frw mu Ugushyingo mu mwaka 2021, ubu kigeze ku mpuzandengo ya 145 Frw.[1]Kenshi iyo umwaka usatira umusozo hari ubwo umuntu yiruhutsa ko hari ikintu runaka akize, cyangwa akicinya icyara ko indoto ze yazigezeho, agatagira kuzamura urukiramende azasimbuka mu mwaka ukurikiyeho.Ni nako bimeze kuri benshi batorohewe n’ibiciro ku masoko, nubwo basesenguzi batanga icyizere cy’ibihe biri imbere.Iyo urebye rero izamuka ry’ibiciro, turabona impuzadengo y’umwaka, izamuka ry’ibiciro rizaba riri hejuru ya 13% ho gato, kuko iteganyamibare ritwereka 13.2%. Mu ntangiriro z’umwaka utaha naho bizakomeza kuba hejuru, ni nako bigaragara no ku rwego rw’isi kandi duhahirana n’ibindi bihugu.

Icyo wamenya kuri zimwe Mumpamvu hindura

 
Ibirayi

Ni urugendo rutari rwitezwe na benshi, nubwo abahanga mu bukungu babonaga ko byanze bikunze muri uyu mwaka hazaba izamuka ry’ibiciro.Umwaka wa 2021 wari ugizwe n’igice cy’ifungwa ry’ibikorwa kubera icyorezo cya COVID-19, ariko mu gice cya kabiri cy’uwo mwaka, ubukungu bwatangiye gufunguka.[1]Ibyo abahanga bahise babona ko mu ntangiro zu mwaka 2022, hashobora kuzabaho izamuka ry’ibiciro rishingiye ku gitutu cy’ibikenewe ku isoko byabaye bike, mu gihe ubushobozi bw’abaturage bwo kubihaha bwatagiye kuzahuka.Ibyo nabyo ariko ntabwo byabayeho nta kiguzi bisabye.Icyo gitutu cyaje kuremerezwa n’intambara y’uBurusiya na Ukraine, ibihugu bisa n’ibitunze isi ku biribwa by’ibinyampeke bitanga ifarini, n’inyongeramusaruro ikoreshwa mu buhinzi.Iri zamuka ry’ibiciro ku rwego mpuzamahanga ryaje risanga ikirere kitabaye cyiza, bigira ingaruka ku musaruro w’ubuhinzi ntiwaboneka uko bikwiye.[1]Imibare y’Ikigo cy’Ibarurishamibare igaragaza ko iki kibazo cyo kigihare, kuko mu mibare y’igihembwe cya gatatu cya 2022, umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutse ku 10 ku ijana.Abahinzi kandi baragirwa inama yo gukomeza gufata amazi y’imvura, gusibura imirwanyasuri imusozi n’ahandi hahanamye, gusibura imiyoboro y’amazi mu bishanga n’imibande ndetse no gutera imiti yabugenewe irwanya indwara ku mababi no ku mizi.Uwo ni wo musaruro uzatanga ishusho y’ubuhinzi, n’ibyo abantu bazakura ku masoko mu mezi ya mbere ya 2023.

Ingamba zafashwe hindura

Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zitandukanye mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro, ishyiraho za nkunganire ku ifumbiremvaruganda itumizwa mu mahanga, ndetse ikagenda yigomwa imuisoro imwe n’imwe, kugira ngo abantu boroherwe no guhaha ibikomoka kuri peteroli.Mu Ugushyingo kandi Banki Nkuru y’u Rwanda yazamuye igipimo cy’ubwizigame bw’amabanki gisubizwa kuri 5% cyahozeho mbere ya COVID-19, mu gushishikariza banki gutanga ubutumwa bwo kuzigama, kurusha gusohora amafaranga.[1]Ku rundi ruhande ariko, izi ngamba zifasha mu kugabanya inkubiri y’ibiciro bitumbagizwa imbere mu gihugu kubera ko n’ibindi byazamutse nubwo byaba ntaho bihuriye, kuko nk’u Rwanda rutabasha kugenga izamuka ry’igiciro cy’ibikomoa kuri peteroli, ubu kiri hejuru ya 1500 Frw.Yanafashe ingamba zirimo kuzamura igipimo fatizo cyayo cyavuye kuri 4.5% cyakoreshwaga mu bihe bya COVID-19 ubu kigeze kuri 6.5%, mu buryo bwo kugabanya uburyo abantu babonamo amafaranga mu mabanki byoroshye, bityo nabo bagabanye uburyo bayatanga ku byo bahaha, bigarabanye igitutu cy’abashaka kuzamura ibiciro.[1]Ni uburyo ariko bwo gukumira izamurwa ry’ibiciro by’ibintu by’imbere mu gihugu, cyangwa rya zamurwa rikorwa n’abacuruzi mu kigare, wenda kuko amavuta yo guteka yazamutse, n’igiciro cya dodo bakakizamura.Iyo abaturage batiteguye gutanga amafaranga ku kintu runaka kubera ko kuyabona mu mabanki bigoye, n’umucuruzi agenza make mu kuzamura bya biciro, nubwo bigoye ko yarekera iyo.

Amashakiro hindura

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 1.4 https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/2022-umwaka-wanze-gutanga-agahenge-ku-isoko