Iyandikisha Ry'ubutaka Mu Rwanda

Iyandikisha Ry'ubutaka mu Rwanda ni Uburyo Umenyekanisha Ubutaka muri sisiteme za leta zigenga ubutaka mu Rwanda Nkuko Iyandikishwa Ry'Ubutaka rikorwa. Muri Ubwo buryo harimo Ishyirwaho rya Regisiti Y'ibyemezo By'ubutaka, Tukita ku bikurikizwa mu Kwandikisha Ibyemezo By'ubutaka N'izindi nyungu ku butaka, Ihererekanya Ry'ibyemezo by'ubutaka N'andi masezerano arebana n'iby'ubutaka n'ibindi bibazo bifitanye isano.[1]

Ubutaka

Imicungire N'imikoreshereze Y'ubutaka

hindura

Imicungungire N'imikoreshereze Y'ubutaka mu Rwanda ni imwe mu nkingi Z'iterambere Ry'ubukungu N'imibereho myiza Y'abaturage. Ibi byatumye Leta Y'u Rwanda ishyira imbaraga muri gahunda yo Kwandikisha Ubutaka kuva muri 2009 kugeza 2013.

Hashyizweho rejisitiri y'ubutaka mu buryo bw'ikoranabuhanga(LAIS- Land Administration Information System) Ifasha mu guhuriza hamwe amakuru yose arebana n'ubutaka ikaba kandi Yifashishwa mu kwandika impinduka zabaye ku butaka, Ikindi kandi hatangwa ibyangombwa by'ubutaka ndetse no gusakaza amakuru kubabifitiye inyungu zemewe n'amategeko nka banki mugihe nyir'ubutaka ashaka kubutangaho ingwate, Kwitabaza inkiko mu gihe ubutaka buri mumanza,n'inzego za Leta mu gihe cyo kwimura abantu kumpamvu z'inyungu rusange, no mu itangwa ry'umusoro kumutungo utimukanwa n'ibindi.[2]

Gukosora Imbibi cyangwa Ubuso bw'ubutaka

hindura

Gukosoza imbibi cyangwa ubuso by’ubutaka mu Rwanda bikorwa igihe nyir’ubutaka abona imiterere y’ishusho y’ubutaka ku byangombwa itajyanye n’uko asanzwe azi ubutaka bwe,cyangwa mu gihe atizeye neza ubuso buri ku byangombwa bitewe n’uko atari ahibereye mu gihe cy’iyandikisha rusange ry’ubutaka n’izindi mpamvu zitandukanye.

Hari kandi n’impinduka ku buso bw’ubutaka zatewe no gukosora imbibi z'ibishanga zatumye hari ibice by’ubutaka bwavuye mu gishanga bugomba kwiyongera ku buso bwa ba nyir’ubutaka buhana imbibi n’igishanga.

Ibisabwa:

1. Ifishi isaba gukosora imbibi cyangwa ubuso bw'ubutaka

2.Icyemezo gihabwa utanze icyangombwa gikosora imbibi

3.Inyandiko isaba gukosora ubuso ku butaka bwavuye mu gishanga.[1]

Amashakiro

hindura
  1. https://businessprocedures.rdb.rw/media/Article_30_version_19-03-2008_of_Land_registration.pdf
  2. https://www.lands.rw/rw/iyandikisha-ryubutaka