Ivugurura ry'ubutaka mu Rwanda

Ivugurura ry’ubutaka mu Rwanda ryaranzwe no guhindura Politiki nyinshi kuva mu gihe cy’ubutaka gakondo, mu gihe cyabanjirije ubukoloni na nyuma y’abakoloni ,cyaranzwe n’uburenganzira bw’ubutaka budasobanutse ndetse n’umutekano muke muri icyo gihe. Muri 2009 habaye gahunda yigihugu yo kuvugurura ubutaka ndetse na gahunda yo kugabana. [1]

Ivugurura
ubutaka
Ubutaka - umurima

Politiki y’igihugu y’ubutaka ya 2019 [2] ni politiki y’ubutaka iriho, isimbuye iyahozeho ya 2013. Habayeho gahunda yo gutegura igihe cy'ubutaka bwagaragaye ko miliyoni 11.4 z'ubutaka bwabaruwe mu gikorwa cyabaye kuva mu mwaka wa 2008, no gukoresha uburyo bwo gutanga amakuru ku buyobozi bushinzwe imicungire y'ubutaka.

Ivugurura ry'inzego

hindura

Ikigo gishinzwe ubutaka cyahinduye ubujurire n’inshingano zacyo mu gihe gishize, gitangirana no guhindura izina mu mpera z'umwaka w' 2000 kiva kuri NLC (Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka) kikajya kuri RNRA (Ikigo gishinzwe umutungo kamere mu Rwanda, nyuma kikaba RLMUA (Ikigo gishinzwe imicungire y’ubutaka n’ikoreshwa ryabwo mu Rwanda) . Mu mwaka wa 2022, Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubutaka (NLA) [3] cyashyizweho n'Iteka rya Perezida No 030/01 ryo ku ya 6 Gicurasi 2022. Inshingano zayo ni ugucunga no kuyobora ubutaka mu Rwanda, harimo gushyira mu bikorwa muri Politiki y’ubutaka, igenamigambi ry’imikoreshereze y’ubutaka, kwandikisha ubutaka, guhuza ubutaka, no gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka. Ikigo kiri muri Minisiteri y’ibidukikije . Mu igenamigambi ry’imikoreshereze y’ubutaka impinduka nini muri politiki y’ubutaka kwari uguhindura ikava mu turere duhuje imbibi zishingiye ku mipaka ukajya mu igenamigambi ry’imirenge ndetse n’ubutaka bukwiye kandi byasobanuraga uburyo bwo kubona ubutaka bwo gushoramo imari.

Gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka

hindura

NLA yahawe ububasha bwo gukemura amakimbirane y’ubutaka ajyanye n’imipaka y’ubutaka no kwandikisha ubutaka buri gihe byakozwe hagati ya 2008 na 2013. Gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka bigengwa n’Itegeko No 27/2021 ryo ku ya 10 Kamena 2021 rigenga ubutaka, cyane cyane mu ngingo ya 73 kandi mu gika cyayo cya nyuma ritegeka Iteka rya Minisitiri No 004 / MOE / 22 ryo ku ya 15 Gashyantare 2022 rigena uburyo bwo gukemura amakimbirane ajyanye n'imbibi z'ubutaka no kwandikisha ubutaka buri gihe byashyizwe mu kinyamakuru mu Igazeti ya Leta y'u Rwanda kugira ngo bishyire mu bikorwa itegeko rishya ry'ubutaka, rigamije kugabanya iyongerwa ry'imanza z’ubutaka mu nkiko, aho inkiko zo mu Rwanda ziremerewe cyane umubare w'amakimbirane yerekeye ubutaka. [4]

Imikoreshereze yubutaka bw'igihugu n'iterambere ry'ibishushanyo mbonera

hindura

Imikoreshereze y'ubutaka iganisha ahanini ku mikoreshereze yuzuye y’ubutaka n’iterambere rusange ry’igihugu 2020–2050, [5] ryarangaga urwego rw’imijyi n'imirwa, kuva mu murwa mukuru, imigi ya satelite, imijyi yisumbuye, imigi y'uturere n' umubare y'ibigo by'ubucuruzi.

 
Ubutaka bw'ubuhinzi muri Gatsibo

Nk’uko byatangajwe na Alexis Rutagengwa, ukuriye igenamigambi ry'imikoreshereze y'ubutaka ku buyobozi bw'ubutaka, "iyi nyandiko igamije kunoza imikoreshereze y'ubutaka, guteza imbere ubukungu, ishimangira uruhare rukomeye rw'imikoreshereze myiza y'ubutaka mu gukomeza iterambere ry'igihugu, cyane cyane mu gukemura ibibazo nko kwiyongera kw'abaturage, Ibibazo by'imiturire n'ubutaka bugarukira mu buhinzi ,Kugira ngo ibyagezweho bikomeze, igishushanyo mbonera cyavuguruwe gitangiza politiki nshya n'ingamba zo gukemura ibibazo bivuka ku butaka bugaragara ku rwego rw'igihugu, umurenge n'uturere." [6] [7]

Ivugurura ry’imisoro ku butaka

hindura

Muri 2023 na 2024 habaye ivugurura ry’imisoro y'u butaka kubijyanye n'umusoro ku mutungo n’ibiciro by' umusoro w' ubutaka. Igipimo gishya gikoreshwa ku musoro w'ubutaka giteganijwe kuba amafaranga 0 kugeza kuri 80 yu Rwanda kuri metero kare kuva ku gipimo cyambere cya 300. [8]

intanganturo

hindura
  1. Reporter, Times (2009-04-24). "President happy with land reform". The New Times (in Icyongereza). Retrieved 2024-02-05.
  2. National Land Authority (5 February 2024). "National land policy".
  3. NLA. "National lands authority". Retrieved 5 February 2024.
  4. NGOGA, Thierry: Analysis of Data from Rwanda's Land Administration and Information System- Kigali, Rwanda: USAID|LAND Project
  5. Ministry of environment (5 February 2024). "National landuse and development master plan". www.environment.gov.rw. Retrieved 5 February 2024.
  6. Karuhanga, James (2020-08-06). "New land use masterplan is in line with Vision 2050 – official". The New Times (in Icyongereza). Retrieved 2024-02-05.
  7. Musoni, Edwin (2011-01-21). "Cabinet approves land use master plan". The New Times (in Icyongereza). Retrieved 2024-02-05.
  8. Kagire, Edmund (2023-04-21). "Rwanda Moves To Implement Major Tax Reforms To Boost Compliance, Attract Investment". KT PRESS (in American English). Retrieved 2024-02-05.