Iterambere ry'umugore mu Rwanda
Intangiriro
hinduraRaporo yaraye ishyizwe ahagaragara na World Economic Forum, igaragaza ko u Rwanda ruza ku mwanya wa gatanu ku isi mu bijyanye no guharanira iterambere ry’abagore. Ni mugihe mu cyegeranyo giheruka rwari rwashyizwe ku mwanya wa karindwi. Ibi ngo bikaba byarakozwe hagendewe ku byiciro bine birimo uruhare rw’abagore mu bukungu bw’igihugu, guha uburezi bukwiriye abana b’abakobwa, ku rwego rumwe n’urw’abahungu ,kubungabunga ubuzima bw’igitsina gore ndetse no kubaha imyanya mu nzego zifata ibyemezo .
Bimwe mu byatumye u Rwanda ruza kumwanya wa gatanu ku isi mu bijyanye no guharanira iterambere ry’umugore ni intambwe iki gihugu kimaze gutera mu guha abagore amahirwe angana n’ay’abagabo ndetse n’impuzandengo y’imyanya abagore bafite mu nteko ishinga amategeko ugereranije n’imbindi bihugu ku isi kuko mu mutwe w’abadepite bagera kuri 51 mu badepite 80, ni ukuvuga 63.75%.Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko izakomeza gushyira mu bikorwa ingamba yihaye mu guteza imbere ikoranabuhanga ariko hibandwa ku bagabo n’abagore. Leta kandi ngo izakomeza gushora imari muri porogaramu zigamije kongera umubare w’abakobwa biga ibijyanye n’ikoranabuhanga n’ibindi.U Rwanda ruje kuri uyu mwanya nyuma ya Iceland, Finland, Norvege na Sweden.[2]
Imyaka 26 ishize yabaye urugendo rurerure ariko rw’ingenzi kuribo. Abagore batari bake bemeza ko babashije guhumuka ubu bakaba bakora ibyo bamwe bavugaga ko bidashoboka harimo no kugira uruhare rukomeye mu gutunga ingo zabo no gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu. y'umuryango n’iterambere ryawo ubu noneho biri mu maboko ya bombi; umugore n'umugabo. Mu myaka igera kuri 26 ishize, kugera kuri uru rwego rw'imyumvire byabaye urugendo rutoroshye, byasabye ko izi mpande zombi zibyumva kimwe kandi biratanga umusaruro.[3]
Mu mujyi wa Kigali
hinduraMu Mujyi wa Kigali Hari abagore bakora amanywa n'ijoro. Bo bahisemo kwigomwa ibitotsi. Abenshi batanga abagabo babo kubyuka. Ku isaha y'isaa munani z'igitondo, mu isoko rya Nyabugogo ryiganjemo ibiribwa wakwibwira ko ari ku manywa y’ihangu. Abagore barashishikaye, bamwe barazana imyaka, abandi bakayirangura bakajya kuyicuruza. Ikibashishikaje si ikindi uretse kuzamura ingo zabo." Saa yine z'igitondo, aba bagore baba basubiye mu ngo zabo kwita ku bo basize,umunsi ukurikiyeho na bwo bakagaruka.
Kera bati nta nkokokazi ibika aho isake iri, Umugore arabyina ntasimbuka n'indi migani itandukanye y'Ikinyarwanda yapfobyaga ubushobozi bw'umugore. Bashingiye ku kuntu abagore basigaye bafatiye runini ingo zabo, abagabo batari bake bahamya ko iyo mitekerereze itajyanye n’igihe.
Uretse aba bagore bakora akazi ka buri munsi ko gutunga ingo zabo, no mu nzego zo hejuru zifata ibyemezo bariyo kandi ku ijanisha rishimishije. Urugero ni nko mu nteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite, aho abagore ari 61%, muri guverinoma abarenga 50% ni abagore. Abatari bake bashinze ibigo bikomeye, abandi ni abacuruzi cyangwa abayoboye ibigo bitandukanye.
Ibi byose bigashimangira insanganyamatsiko y'umunsi mpuzamahanga w'umugore muri uyu mwaka uzizihizwa ku itariki ya 8 werurwe, igira iti “Umugore ku ruhembe rwíterambere”
Ishakiro
hindura- ↑ https://commons.wikimedia.org/wiki/File:Clare_Akamanzi_(cropped).jpg
- ↑ https://www.rba.co.rw/post/U-Rwanda-ni-urwa-5-ku-isi-mu-guharanira-iterambere-ryumugore-nuburinganire
- ↑ https://rba.co.rw/post/Umunyarwandakazi-ageze-he-mu-rugendo-rwiterambere
- ↑ https://commons.wikimedia.org/wiki/File:Woman_selling_green_unripe_banana.jpg