Itegeko rya mashamba mu Rwanda
Ishyamba
hinduraItegeko rishyiraho Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda cyitwa “RFA” mu magambo ahinnye y’Icyongereza. Rigena kandi intego, inshingano, imiterere n’imikorere byacyo. RFA ifite ubuzimagatozi, ubwigenge n’ubwisanzure mu miyoborere, mu micungire y’umutungo n’abakozi byayo. Icungwa kandi hakurikijwe amategeko abigenga.[1]
Ibindi
hinduraRFA iri mu cyiciro cy’ibigo bya Leta bikora imirimo itari iy’ubucuruzi. Icyicaro cya RFA kiri mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba. Gishobora kwimurirwa ahandi hose mu Rwanda igihe bibaye ngombwa byemejwe n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe.