Isomero ry'abaturage rya Rwamagana
Isomero ry'abaturage rya Rwamagana (icyongereza: Rwamagana community learning centre and library) ryatangiye imirimo taliki 17 Nyakanga 2018,kubufatanye n' Umuryango uharanira inyungu w’uburezi mu Rwanda (icyongereza: Rwanda Education Assistance Practice (REAP).[1][2][3]
Intego
hinduraIntego nyamukuru yiki kigo nukugirango haboneke ibikoresho by'uburezi bijyanye n'abaturage ndetse n’ishuri rituranye n’aba bagenerwabikorwa, baziga ururimi rw'icyongereza, ICT, gusoma cyane bakoresheje agasanduku k'isomero kandi, bafite umwanya ufunguye ku bana bashaka kuvugurura imirimo y'ishuri , siyanse, ubumuntu, no gutanga ubumenyi bujyanye n'ibibazo by'umutekano wa bantu nkimirire no gukemura amakimbirane mu miryango.[1]
Abitabiriye
hinduraAbayobozi b'akarere ka Rwamagana; Madamu Christine Niyizamwiyitira (ushinzwe ICT mu burezi mu kigo gishinzwe uburezi mu Rwanda); Hon. Mukayuhi Constance Rwaka, Umudepite; kimwe n'uwashinze REAP, Bwana Edward Ballen bashimiye Abantu barenga 500 bitabiriye ibirori byo gutaha iri somero.[1]
Ingengo
hinduraIshyirwamubikorwa by'iri somero ryatwaye amafaranga agera kuri miliyoni 70 z'u Rwanda.
- ↑ 1.0 1.1 1.2 https://www.newtimes.co.rw/article/157828/Lifestyle/how-rwamaganaas-community-learning-centre-and-library-will-boost-education
- ↑ http://andrew-brown-070f.squarespace.com/s/How-Rwamaganas-community-learning-centre-and-library-will-boost-education-The-New-Times-Rwanda.pdf
- ↑ https://www.reaprwanda.org/blog/2018/7/18/july-17-2018-community-center-and-library-inauguration