Isoko ya Nile ni isoko yumugezi wa Nil, ukaba ariwo mu nini ku isi, ikaba iri mu ishyamba kimeza na parike ya Nyungwe mu Rwanda. Hari abavuga ko isoko ya Nile iri mu gihugu cyu Burundi ku mugezi wa Ruvyironza. hai abandi bavugako inkomoko muri Uganda mu kiyaga cya Victoria. isoko ya Nile ituruka mu Rwanda, ikambukiranya ibihugu birimo u Burundi, Tanzania, Uganda, Sudan y’Amajyepfo, Sudan, Ethiopia na Misiri.[1]

NIL

Nile Kuva ku isoko kugera ku Nyanja ya Mediterane hindura

Nile ifite inkomoko muri Nyungwe mu mugezi wa Rukarara ukomeza ukivanga na Mwogo, bikabyara Nyabarongo ikomeza ikisukamo indi migezi bigatanga Akanyaru, nako kavamo Akagera kakisuka mu kiyaga cya Victoria muri Uganda, ahitwa Ripon Falls hafi ya Jinja, aho amazi asohoka yitwa Victoria Nile. Igenda ikisuka mu kiyaga cya Kyoga n’icya Albert.[1][2]

Nile yatangiye gukoresha mu myaka 4000 mbere ya Yezu hindura

Umugezi wa Nile ukoreshwa mu buhinzi no mu bikorwa by’ingufu zibyara amashanyarazi cyane cyane mu bihugu by’amajyaruguru y’uburasirazuba bwa Afurika ahari ubutayu.Kuhira imyaka n’uruzi rwa Nilie byatangiye mu myaka 4000 mbere ya Yezu Kristu mu gihugu cya Misiri. Ubu iki gihugu kibarizwamo ingomero zo kuhira nyinshi.[3][4]

Uru ruzi rwa Nile rwanatunganyijwemo ibidamu bibyazwamo amashanyarazi kuva mu 1902, hakorwa ikidamu ya Aswan aricyo cya mbere cyabayeho muri iki gihugu, nyuma haza kubakwa n’izindi ngomero nyinshi ku buryo na Ethiopia iherutse gushoza intambara hagati yayo na Misiri bapfa urugomero Ethiopia ishaka kubaka kuri Nile Misiri ikavuga ko rwatuma amazi ajya muri Nile agabanuka cyane.[5]

Reba hindura

  1. 1.0 1.1 https://igihe.com/ibidukikije/article/nile-ibisobanuro-ku-isoko-y-uru
  2. https://inyarwanda.com/inkuru/98182/nil-isoko-yubuzima-ibaye-isoko-yamakimbirane-hagati-ya-ethiopia-sudan-na-misiri-98182.html
  3. https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-56686651
  4. http://jkanya.free.fr/nil200209.html
  5. https://kiny.taarifa.rw/u-rwanda-rweretse-amahanga-raporo-yo-kubungabunga-uruzi-rwa-nil/