Ishuri rya Cornerstone Leadership Academy

Cornerstone Leadership Academy, n'ishuri rihereye mu Akarere ka Rwamagana, Intara y'Uburasirazuba mu Rwanda, ryafunguwe mu 2007, riherereye hejuru y’umusozi ureba ikiyaga cya Muhazi, kuhagera n'iminota 40 uvuye mu mujyi wa Kigali. Iri shuri ryigamo ryakira abahungu n'abakobwa muburyo bumwe bwo kwiga. [1] [2][3][4]

Abanyeshuri b'ishuri rya Cornerstone Leadership Academy Rwanda

Icyerekezo

hindura

Guteza imbere uburezi bw'abahungu n'abakobwa hagamijwe kubagira abayobozi beza b'ejo hazaza ku Rwanda. Guharanira ko ubuzima bwabo burangwa n' imico myiza n'imiterere y'ubuyobozi bikubiye mu buzima bwa Yesu.[1][3]

Imikorere

hindura

Cornerstone Leadership Academy yakira abana 40 buri mwaka biga mu mashami y’Amateka, Ubukungu, n’Ubumenyi bw’Isi (HEG); iry’Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima (PCB); iry’Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima (MCB) ndetse n’iry’Ibinyabuzima, Ubutabire n’Ubumenyi bw’isi (BCG).[3]

Mu kwigisha, iri shuri rigendera ku nteganyanyigisho ya Minisiteri y’Uburezi ariko rikongeraho umwihariko w’amasomo y’ubuyobozi (Leadership Skills) ahabwa abanyeshuri mu gihe cy’imyaka 3 bahamara biga icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, ari na cyo cyonyine kihaba.

Ishakiro

hindura
  1. 1.0 1.1 https://www.newtimes.co.rw/article/186622/News/cornerstone-students-win-science-competition
  2. https://cornerstoneschoolsafrica.org/CLA_Rwanda.html
  3. 3.0 3.1 3.2 https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Cornerstone-Leadership-Academy-iratanga-amahirwe-ku-banyeshuri-basoje-Tronc
  4. https://www.africanlibraryproject.org/case-study-cornerstone-leadership-academy-for-girls/