Ishuri ry’Imyuga rya Rubona mu karere ka Rwamagana
Ishuri ry’Imyuga rya Rubona, ryatashywe ku mugaragaro kuwa mbere tariki 31/03/2014, ryitezweho kuzamura ubumenyingiro mu rubyiruko rw’akarere ka Rwamagana ku buryo rizabafungurira inzira yo kwihangira imirimo aho gutegereza kujya gusa akazi. Iri shuri riherereye mu murenge wa Rubona mu karere ka Rwamagana ryeguriwe akarere kakazajya karicunga ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi.[1][2][3][4][5]
Amateka
hinduraIri shuri ryuzuye ritwaye ibihumbi 290 by’amadolari ya Amerika (amanyarwanda agera kuri 196.521.502) yatanzwe ku nkunga ya Sosiyete y’Abanyakoreya y’Epfo “HYUNDAI” yamamaye cyane mu gukora imodoka ku bufatanye n’Umuryango mpuzamahanga “Plan International Rwanda.[1]
Iri shuri kugeza ubu ririmo abanyeshuri 145 biganjemo abakobwa rizakomeza gufashwa na Hyundai ndetse na Plan International Rwanda mu gihe cy’imyaka 2 iri imbere mu rwego rwo rwo gukomeza kwiyubaka.
Indanganturo
hindura- ↑ 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/rwamagana-hafunguwe-ishuri-ry-imyuga-rizafasha-urubyiruko-kwihangira-imirimo
- ↑ https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/rubona-vtc-yatanze-impamyabushobozi-ku-banyeshuri-235-basoje-amasomo-y-imyuga
- ↑ https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibigo-by-amashuri-byasabwe-gushyiraho-umuganda-wihariye-ngarukakwezi
- ↑ https://yegob.rw/abanyeshuri-bo-mu-rwanda-nabo-bagiye-kujya-bakora-umuganda-wa-buri-ngaruka-kwezi/
- ↑ https://m.imvahonshya.co.rw/rwamagana-abanyamahanga-babona-umuganda-nkumurage-mwiza-wakwira-muri-afurika/