Iradukunda Grace Divine

Iradukunda Grace Divine uzwi ku mazina ya Dj Ira, ni umukobwa w'imyaka 26 y'amavuko, ise umubyara yitwa Mbonimpa Juvenal. Dj Ira ni umukobwa ukunda n'umusore witwa Niyomugabo Régis, usigaye ukorera hanze y'igihugu cyu Rwanda i Dubai. Dj Ira yajyeze mu Rwanda bwa mbere muri 2015 ubwo yari aje gusura mubyara we Sakubu Hassan (Deejay Bisoso) nawe uvanga umuziki kuri televiziyo yu Rwanda. [1][2][3][4]

Muri Muzika hindura

Iradukunda Grace Divine uzwi ku mazina ya Dj Ira, ni umuvangamizikikazi ukunzwe mu Rwanda ufite inkomoko mu gihugu cyu Burundi uzwi ku izina rya DJ Ira, ni umwe m'ubakobwa bake batinyutse gukora uyu mw'umwuga warumenyerewemo n' abahungu gusa, cyane ko avugako ari akazi kaburi munsi, aho ahura nimbogamizi z'abagabo baza kumutereta ba mwitiranya n'indaya . Dj ira yigishijwe na mubyara we Dj bissoso amaze kwigaragaza henshi mu bitaramo bikomeye bitandukanye ndetse yanagaragaye henshi mu bitaramo bya PGGSS6, avangavangira imiziki abahanzi benshi batandukanye, ndetse aha ninaho benshi bamubonyemo kuba ari umukobwa ushoboye kuba yanezeza imbaga y'abitabiriye ibitaramo abavangavangira imiziki kuburyo bw'umwuga .[5][6]

Amashakiro hindura

  1. https://yegob.rw/umwe-ni-mwiza-mu-maso-undi-ni-mwiza-hasi-mu-gutera-neza-rwabuze-gica-hagati-ya-dj-ira-na-dj-sonia-ku-mukobwa-mwiza-cyane-kurusha-undi-muri-byose/
  2. https://igihe.com/imyidagaduro/article/dj-ira-yapfushije-umubyeyi-189705
  3. https://umuryango.rw/ad-restricted/article/dj-ira-yijeje-umusore-bakundana-kutazicuza-impamvu-yamuhisemo-ubwo
  4. https://rushyashya.net/dj-ira-yavuze-ko-mu-kazi-ke-hari-abamwibeshyaho-bakamwitiranya-nindaya/
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2022-04-30. Retrieved 2022-04-30.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  6. https://www.newtimes.co.rw/article/5578/entertainment/music/tracing-the-journey-of-female-djs-in-rwanda