Inuma
Inuma itungo rishimishije rifite urukundo rugereranywa n’urw’ abantu.
Ibyo wamenya ku Inuma
hinduraInuma buri gihe itera amagi abiri, akavamo ingore n’ingabo, bikazabana ndetse n’iyo ingore iri mu gihe cyo kurarira amagi yayo, iyo igiye gushaka icyo kurya iy’ingabo ni yo isigara iyaraririye.[1] Mu gihe hari abanyarwanda usanga bibanda mu bucuruzi bw’ibintu bitandukanye burimo nk’ubw’ ibikoresho byo mu rugo, iby’ubwubatsi, ibinyabiziga, ibyo kurya n’ibindi, hari n’abemeza ko batunzwe n’ubucuruzi bw’inuma nubwo budatanga umusaruro mwinshi nk’andi matungo.[2] Kimwe mu bituma bamwe mu bacuruza inuma bavuga ko badashobora kureka ubu bucuruzi, ni uko ngo hari igihe inuma imwe bayigurisha amafaranga agera ku bihumbi 10 bitewe n’ingano ndetse n’ibara ryayo.[3]Ubu bucuruzi mu Rwanda usanga ahenshi bukunze gukorerwa mu ngo z’abantu ku buryo nta n’upfa kumenya uko bukorwa.Nubwo abantu bafata ubu bucuruzi nk’ubutatanga umusaruro, bamwe mu babukora bavuga ko badashobora kubureka bitewe n’amafaranga babukuramo.[4]
Amashakiro
hindura- ↑ https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubucuruzi-bw-inuma-butunze-benshi-mu-rwanda
- ↑ https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubucuruzi-bw-inuma-butunze-benshi-mu-rwanda
- ↑ https://bwiza.com/?Inuma-itungo-rishimishije-rifite-urukundo-rugereranywa-n-urw-abantu
- ↑ https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubucuruzi-bw-inuma-butunze-benshi-mu-rwanda