Inteko y'ururimi n'umuco
Inteko nyarwanda y'ururimi n'umuco
hinduraInteko nyarwanda y'ururimi n'umuco ni inteko yashyizweho n'igihugu kubufatanye n'abaturage mu rwego
rwo gusigasira umuco nyarwanda nyuma yo kugaragara ko umuco ukomeje gukendera mu Rwanda.[1]
Intego
hinduraInteko Nyarwanda y'umuco n'ururimi (Rwanda Culture Heritage Autority, RCHA) Iratangaza ko harimo kwigwa uko umuganura wahuzwa n'imihogo ya burimwaka, kugirango umuganura urusheho kwaguka, kudakendera ndetse no guhuza abanyarwanda nkuko byahoze kera na mbere.
Umuganura
hinduraUbusanzwe umuganura n' Inzira yatangiraga muri kanama, umwami na rubanda rwe bishimira ibyagezweho akabaha imbuto, zo kubiba, abajya ku mirimo bakayitangira kandi bameze nk'abahiganwa kuzabona umusaruro mwiza bazongera kumurikira umwami muwundi mwaka.
Iterambere
hinduraUwiringiyimana atangazako kuri ubu abayobozi n'abaturage basigaye bagira imihigo, imurikirwa umukuru w'igihugu, kandi umusaruro wose babonye mugihe cyose kinga n'umwaka, bakawishimira, abakoze neza bagashimwa, ndetse n'abakoze nabi bakagawa, ndetse bakagirwa n'inama zibyo bashyiramo imbaraga mu mwaka utaha.[2][3]
Reba
hindura- ↑ https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/inteko-nyarwanda-y-umuco-iriga-uko-umuganura-wajyanishwa-n-imihigo
- ↑ https://www.igihe.com/umuco/ikinyarwanda/article/inteko-y-ururimi-n-umuco
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2024-02-07. Retrieved 2024-02-07.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)