Inteko y'Umuco mu Rwanda

Inteko y'Umuco ni kimwe mu bigo bya Leta mu Rwanda cyashyizweho n'Iteka rya Perezida nomero 082/01 ryo ku wa 28/08/2020 kugira ngo kibungabunge umurage w’Igihugu kandi kirinde ururimi rw’Ikinyarwanda, umuco n’indangangaciro zawo nk’umusingi w’ubumwe n’agaciro by’Abanyawanda.

Inshingano

hindura

Kuva Inteko y'Umuco yashyirwaho mu mwaka wa 2020 yahawe inshingano cumi n'icyenda (19) zikubiye mu nkingi eshanu (5) ari na zo zinyuzwamo ibikorwa bijyanye no kubungabunga umurage ndangamuco, kurengera ururimi rw'Ikinyarwanda, guteza imbere umuco n'indangagaciro, serivisi z'Inkoranyabitabo n'Ishinguranyandiko ndetse no guteza imbere inganda ngangamuco.

N'ubwo mu ntango Inteko y'Umuco yari ifite izi nshingano zose, ijyanye no guteza imbere ubuhanzi yaje kwimurirwa muri Minisiteri y'Urubyiruko yitwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi nyuma y'icyemezo cyatangajwe na Guverinoma y'u Rwanda ku wa 14 Ukuboza 2023, bikanasohoka mu Igazeti ya Leta n° 20 Bis yo ku wa 13/05/2024.

Amateka

hindura

Inteko y'Umuco yashinzwe mu mwaka wa 2020 ihurizwamo ibigo bitatu (3): Ikigo cy'Ingoro z'Igihugu z'Umurage w'u Rwanda, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ndetse n'Ikigo cy'Igihugu gishizwe Serivisi z'Ishyinguranyandiko n'Inkoranyabitabo.

Kuva mu 2020, Inteko y'Umuco yabaye Ikigo gishamikiye kuri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco. Mu 2023, inshingano z'umuco zimuriwe muri Minisiteri y'Ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, MINUBUMWE mu mpine, maze Inteko y'Umuco na yo ihita iba Ikigo gishamikiye kuri iyo Minisiteri.

Amashami

hindura

Igishingwa, Inteko y'Umuco yari ifite amashami atanu (5): Ishami rishinzwe Kubungabunga Ururimi n'Umuco, Ishami rishinzwe Imicungire y'Ingoro z'umurage 8 n'Ahantu ndangamurage cyangwa ndangamateka, Ishami rishinzwe Serivisi z'Ishyinguranyandiko ry'Igihugu, Ishami rishinzwe Serivisi z'Inkoranyabitabo y'Igihugu ndetse n'Ishami rishinzwe guteza imbere inganda ndangamuco.

Nyuma yo kwimurira inshingano z'ubuhanzi muri Minisiteri y'urubyiruko mu mwaka wa 2023, ishami rishinzwe inganda ngangamuco ryahise ryimurirwa muri iyo Minisiteri. Bivuze ko guhera muri uwo mwaka, ubu Inteko y'Umuco ifite amashami ane (4).

Ubuyobozi

hindura

Nyuma yo gushingwa, Inteko y'Umuco yahawe inzego eshatu zifite inshingano zitandukanye: Inama y’Ubuyobozi, Inama Nkuru y’Ururimi n’Umuco (igizwe n’abantu cumi na batanu (15) bitwa Intiti bagira manda y’imyaka itanu (5) ishobora kongerwa inshuro imwe) ndetse n'Urwego Nshingwabikorwa (rugizwe n’Intebe y’Inteko, rushobora kandi kugira n’Intebe y’Inteko Yungirije).

Kuva mu 2020, Inteko y'Umuco iyoborwa n'Intebe y'Inteko (Umuyobozi mukuru) Ambasaderi MASOZERA MUTANGUHA Robert. Intebe y'Inteko yungirije (Umuyobozi mukuru wungirije) wa mbere kuva Ikigo cyashingwa ni ushinzwe Kubungabunga no Guteza imbere Ururimi n'Umuco ni Bwana UWIRINGIYIMANA Jean-Claude.

Isoko y’ibiri muri iyi nyandiko

hindura

1. Iteka rya Minisitiri w’Intebe no 017/03 ryo ku wa 10/05/2024 rigena intego, inshingano n’imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo bya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, chrome-extension://efaidnbmnnnibpcajpcglclefindmkaj/https://www.minijust.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=98526&token=daa9ad34dca930434fdf9591f0779915478fa2b9 , byarebwe ku wa 29 Kamena 2024

2. Iteka rya Minisitiri w’Intebe no 018/03 ryo ku wa 10/05/2024 rigena intego, inshingano n’imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo bya Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, chrome-extension://efaidnbmnnnibpcajpcglclefindmkaj/https://www.minijust.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=98526&token=daa9ad34dca930434fdf9591f0779915478fa2b9 , byarebwe ku wa 29 Kamena 2024

3. Umwaka wa 59, Igazeti ya Leta n° Idasanzwe yo ku wa 04/09/2020 , Itegeko N° 011/2020 ryo ku wa 28/08/2020 rikuraho Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco / Iteka rya Perezida N° 082/01 ryo ku wa 28/08/2020 rishyiraho Inteko y’Umuco, byarebwe ku wa 29 Kamena 2024

Reba kandi

hindura

Inteko y'Umuco, Ikigo: https://www.rwandaheritage.gov.rw/default-title/ikigo, byarebwe ku wa 29 Kamena 2024

Minisiteri y’Urubyiruko yahinduriwe izina yitwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imigabo-n-imigambi-ya-minisitiri-dr-utumatwishima-ku-guteza-imbere-ubuhanzi, byarebwe ku wa 29 Kamena 2024