Intambara ya mbere ya congo

Intambara ya mbere ya Kongo, [lower-alpha 1] nanone yaje kwitwa Intambara ya Mbere y'Isi ya Afurika, [1] yari intambara y'abenegihugu n'intambara mpuzamahanga ya gisirikare yabaye kuva ku ya 24 Ukwakira 1996 kugeza ku ya 16 Gicurasi 1997 ikaba yarabereye mu gice kinini cya Zayire Zayire ( yaje kwitwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo), igasakara no mu bice bimwe bya Sudani na Uganda . Amakimbirane yaje gusozwa n’igitero cy’amahanga cyasimbuje perezida wa Zayire Mobutu Sese Seko n’umuyobozi w’inyeshyamba Laurent-Désiré Kabila . Guverinoma ya Kabila itarajegajegaga yaje kugirana amakimbirane n’abafatanyabikorwa bayo, bituma havuka indi ntambara ya kabiri mu 1998–2003, yaje nayo kwitwa intambara ya kabiri y’Afurika

Ibice by'iburasirazuba bw'igihugu byari byarahungabanye kubera ibibazo bifitanye isano naJenoside yo mu Rwanda byakomeje gucengera no ku mipaka y’igihugu cya Kongo, ndetse n'amakimbirane yo mu karere ndetse n'inzika bimaze igihe kirekire bitarakemuka kuva ikibazo cya Congo kibaye . Mu turere twinshi, ubuyobozi bwa leta bwari bugifite imbaraga ariko izina ryabwo ryarasenyutse, aho imitwe yitwara gisirikare, abarwanyi, n'imitwe y'inyeshyamba (bamwe bifatanyaga na leta, abandi bakanga ku mugaragaro imikoranire nayo) bakoresheje imbaraga zifatika. [2] [3] Abaturage ba Zayire bari baracitse intege kandi bararakariye ubutegetsi budahamye na ruswa; ingabo za Zayire zari mu bihe bitoroshye . [4] [5]

Amaherezo ibintu byarushijeho kuba bibi, ubwo u Rwanda rwateraga Zayire mu 1996 kugira ngo bahashye imitwe myinshi y'inyeshyamba yari yarahungiye muri icyo gihugu. Ibitero byarushijeho gukara, kubera ko ibihugu byinshi (birimo Uganda, u Burundi, Angola, na Eritereya ) nabyo byaje kwivangamo, ari nako hanashyirwagaho ihuriro ry’Abanyekongo ry’inyeshyamba zirwanya Mobutu. [2]


Cite error: <ref> tags exist for a group named "lower-alpha", but no corresponding <references group="lower-alpha"/> tag was found

  1. Prunier (2009), p. 72.
  2. 2.0 2.1 Abbott (2014), pp. 33–35.
  3. Prunier (2009), pp. 77, 83.
  4. Abbott (2014), pp. 23–24, 33.
  5. Prunier (2009), p. 128.