Inkwano mu Rwanda
bankwa iki
hinduraMu Rwanda hose iyo basabaga umugeni bagombaga no kugira icyo baha umuryango utanze umugeni . Batangaga inkwano. lyo nkwano rero yabaga iyo kwerekana ko umugeni aturuka mu muryango wamureze. Yali IShimwe rya Nyiri umukobwa, kubera ko yabaga yarareze neza umwana akaba agiye gushinga urwe rugo . nkwano siko hose yabonekaga. Habagaho umugeni batangiraga ubuntu inkwano yabuze .
Uko bayitagaga
hinduraIyo nyiri ugushaka umugeni yabaga yabengutse umukobwa, yasangaga Se w’umukobwa, yitwaje inzoga akamubwira yabengutswe umukobwa we, none akaba ashaka kumusabira umuhungu we. Nyiri umukobwa nawe yaba ashimye umuryango uje kumusaba umugeni akamubemerera, ariko akamusaba inkwano. Ubwo nyiri ugusaba umugeni yabaga yariteguye, inkwano ayifite bagahana igihe cyo kuzaza kumukwera. mu Rwanda hose, ntabwo yatangwaga ku buryo bumwe. Hari uturere twakwaga inka, utundi tugakwa andi amatungo yo mu. rugo: lnka, thene byose byaterwaga n’uko umuntu· atunze uko akarere kabigennye . Inkwano yali inkâ imwe, ku babaga bayifite. Ku babaga batayifite, batangaga ihene eshanu, esheshatu cyangwa se umunani. ku byerekeye amasuka hatangwaga isuka imwe, ajyanaga nayo suka yitwaga iya CYOZI, cyangwa se bagatanga isuka umwe ku matungo hatangwaga intama imwe.