Inkeragutabara
Inkeragutabara( cyangwa se ambilanse ) ni imodoka ifite ibikoresho byose bikenewe mu buvuzi itwara abarwayi ku bigo nderabuzima ndetse n'ibitaro bitandukanye. Ni ubuvuzi hanze y'ibitaro buhabwa umurwayi mugihe ajyanywe ku bitaro cyangwa ku kigo nderabuzima.[1]
Amateka y'inkeragutabara
hinduraAmateka y'inkeragutabara yatangiye mu gihe cya kera,aho hifashishwaga amagare yo gutwara abarwayi badakira ku ngufu. Ambilanse cyangwa inkeragutabara yakoreshejwe bwa mbere mu buvuzi bwihutirwa mu mwaka wa 1487 n’Abesipanyoli , abandi bantu batandukanye batangiye kuyikoresha mu myaka ya za 1830. Ikoranabuhanga ryo mu kinyejana cya 19 na 20 ryatumye ambilansi igezweho ikoreshwa.[2]
Ibikoresho biba mu nkeragutabara
hinduraMu nkeragutabara( ambilanse ) habamo ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu gutanga ubutabazi bwihuse mu gihe umurwayi ajyanywe kwa muganga, harimo ibi bikurikira:
1. Igikoresho gitanga umwuka
hinduraNi kimwe mu bikoresho by'ibanze mu biba muri ambilanse kuko gutanga umwuka bikenerwa cyane mu butabazi bwihutirwa nko kubantu barokotse inkongi y'umuriro, abarwayi bafite ibibazo mu
buhumekero nk'abarwayi ba asima.[3]