Inka n'amata mu muco Nyarwanda
Kubera agaciro abanyarwanda duha ibintu bimwe na bimwe mu muco nyarwanda nk'inka, amata, ingoma yafatwaga nk'ikimenyetso cy'ubutegetsi bwa kera, ndetse n' ubwami, hari amagambo agendanye n'ibyo bintu afite uburyo yavugwaga akagaragaza ako gaciro ibyo bintu byahabwaga mu muco nyarwanda.
Amagambo y'umuco akoreshwa ku mata
hinduramu kinyarwanda ntibavuga bavuga
Amata yiriwe : Amirire[1]
Amata yakamwe akokanya agishyushye: Inshyushyu
Amata yaraye ataravura : Umubanji
Amata yavuze : Ikivuguto
Amata y'inka yimye : amasitu
Aho batereka amata : ku Ruhimbi
Icyo bakamiramo amata : Icyansi
Icyo banyweramo amata ; Inkongoro
Icyo bacundiramo amata : Igisabo[2]
Icyo bapfundikiza igisabo : Inzindaro
Icyo bavurugisha amata : Umutozo
Gukura amavuta mumata : kwavura
Ikibumbe cy'amavuta y'inka : Isoro
Kumena amata ubishaka : Kuyabikira
Gusuka amata mu kintu : kubuganiza
Umuheha banywesha amata : umuceli
Kumena amata utabishaka : Kuyabogora
Amata ykuwemo amavuta : Amacunda
Amata y'inka ikimara kubyara : Umuhondo
mu muco wa kinyarwanda kirazira gupfobya amata ngo uyite uduta, ahubwo mu Rwanda n'umuco
warwo amata aba menshi cyangwa akaba make.
Amagambo y'umuco akoreshwa ku inka
hinduramu Rwanda abanyarwanda n'umuco wabo ntibavuga bavuga
Inzu y'inka : Ikiraro
Inzu y'inyana : Uruhongore
Ikiziriko cy'inka : Injishi
Kuzirika inka : kujisha inka
Gutangira gukama : Kwinikiza
Kurangiza gukama : Guhumuza
Inka itagikamwa : inka ya tetse
Ibyo inka yituma ; Amase
Ikirundo cy'amase : icukiro
Amase yumye : Igisheshe
Inkari z'inka : amaganga
Kotesha inka ; Gucanira inka
Gutwita kw'inka : Guhaka cyangwa Gufata
Kurongorwa kw'inka : Kwima
Inka ntirya : Irarisha
Ubwatsi inka ziraramo : Icyarire
Kujya kurisha : Kwahuka
Kujyana inka kunywa amazi : Gushora
Gukura amase mu rugo : Gukuka[3]
Inka itarabyara ariko nkuru : Ishashi
Inka yabuze urubyaro : Inkumba
Ubwatsi bahanaguza inka : Inkuyu ahandi bitewe nagace Inkuyo
Kujyana kwima : Kubangurira
Kubuza Inyana konka igihe nyina ikamwa : Kwimira
Kureka inyana akabanza konka mbere yo gukama :Kuretesha
Inka yiteguye gukamwa : Kureta
Inka yiteguye kwima : kurinda
Inka ijyanwa gusaba umugeni : Inkwano
Inka ikomoka ku nkwano ihabwa iwabo w'umuhungu : Indongoranyo Indongoranyo
Guha umuntu Inka : Kumugabira
Inka ihabwa uwaguhaye inka : Inyiturano
Inka yirutse igasiga abashumba : Gutana
Inyana ikivuka : Umutavu
Kuruhuka kw'inka mbere yo gusubira kurisha : Kubyagira
Aho inka zibyagira ; ku Ibuga
si ibi gusa kandi mu kinyarwanda hari amagambo menshi akomoka ku nka ndetse no ku mata
akoreshwa mu rwego rwo gusigasira umuco gakondo w' abanyarwanda.