Indwara y’Uburenge

Indwara y’uburenge yaherukaga kugaragara mu matungo mu Ntara y’Iburasirazuba muri Kamena mu mwaka 2020 aho ku wa 24 uko kwezi hahagaritswe ingendo z’amatungo mu mirenge ya Gahini, Mwili na Murundi na Ndego yo mu Karere ka Kayonza, mu mirenge ya Rwimbogo, Kabarore na Kiziguro yo mu Karere ka Gatsibo no mu mirenge ya Nasho na Mpanga mu Karere ka Kirehe.[1]

Indwara y'Uburenge ifata amatungo nk'Inka.

Indwara y’Uburenge kongera kugaragara muri Kirehe

hindura
 
Inka

Mu itangazo RAB yashyize hanze kuri tariki ya 7 Werurwe mu mwaka 2023 ryashyizweho umukono nu Umuyobozi Mukuru w’agateganyo, yavuze ko bashingiye ku itegeko ryasohotse mu mwaka 2008 rigena uburyo bwo kurinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda.Ikigo gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, RAB, kiramenyesha abantu bose by’umwihariko aborozi bo mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba ko hagaragaye indwara y’uburenge mu Murenge wa Nyamugali, bituma hahagarikwa icuruzwa ry’amatungo menshi ndetse n’ibiyakomokaho.[2]Bashingiye kandi ku miterere y’indwara y’uburenge n’uko yandura vuba vuba, ikaba kandi itinda igihe kirekire mu itungo ryafashwe, RAB yahagaritse ingendo z’amatungo arimo Ihene, Inka, Intama n’Ingurube ku mpamvu iyo ariyo yose mu murenge wa Nyamugali.

Ingamba zafashwe

hindura

RAB Yahagaritse kandi kuba ariya matungo yabagwa, yagurishwa bikorewe muri uriya murenge.Guhagarika icuruzwa ry’ibikomoka ku matungo akurikira Inka, Ihene, Intama n’ingurube ibyo birimo amata, inyama ndetse n’impu mu Murenge wa Nyamugali.Aborozi bafite amatungo yagaragaje cyangwa akekwaho ibimenyetso by’indwara y’uburenge basabwe guhita babimenyesha umukozi ushinzwe ubworozi ku Murenge ndetse bagafata ingamba z’ubwirinzi, basabwe kandi gukura itungo ryagaragaje ibimenyetso mu yandi kugira ngo ridakomeza kuyanduza.[2]Aborozi kandi basabwe gukingira indwara y’uburenge inka zose zirengeje amezi atandatu mu mirenge yose yo mu Karere ka Kirehe. Urukingo rutangwa ku buntu rugahabwa itungo inshuro ebyiri mu mwaka.Mu bindi aborozi basabwe harimo gusuzumisha amatungo, gukumira izerera ry’amatungo hashyirwaho ibyangombwa akenera buri munsi nko kuyabonera amazi. Aborozi kandi basabwe gushyiraho ubwogero burimo umuti wica virusi y’indwara y’uburenge, aho ibinyabiziga, abantu cyangwa ibikoresho bisukurirwa igihe bivuye mu gace karwaje.[1]

 
uburenge

Amashakiro

hindura
  1. 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/minagri-yafatiye-ingamba-indwara-y-uburenge-yongeye-kugaragara-mu-rwanda
  2. 2.0 2.1 https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/indwara-y-uburenge-yagaragaye-mu-karere-ka-kirehe-hafatwa-ingamba-zikarishye